Ibimonyo byahindutse “zahabu”: Ikimonyo kimwe cy’Ingore kiri kugura ibihumbi 280 Frw

Ibimonyo by’ingore byo mu bwoko bwa Messor cephalotes bikomeje guteza impagarara mu gihugu cya Kenya, aho kimwe muri byo kiri kugura agera kuri 220$, amafaranga arenga ibihumbi 280 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi byatumye ubu bwoko bw’udukoko twinjira mu bucuruzi mpuzamahanga butemewe, bugenda bufata indi ntera mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Aho ibi bimonyo bikunze kuboneka cyane ni mu gace ka Gilgil kari mu kibaya cya Rift Valley, aho cyane cyane mu bihe by’imvura bisohoka mu ndiri zabyo bijya gushaka uko byororoka. Ni bwo abacuruzi babibyaza umusaruro, bagahita babifata bakabigurisha ku banyamahanga babishaka cyane.

Ababigura bibanda ku bimonyo by’ingore kuko ari byo bifite ubushobozi bwo kubyara indi miryango mishya ishobora kubaho igihe kirekire.

Ibi bituma bikundwa cyane n’abantu bo mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi n’uwa Aziya, aho bikoreshwa mu buryo bwo kwishimisha, bibikwa mu dusanduku tubonerana twitwa “formicarium” kugira ngo abantu babirebere uko bibaho, byubaka no gukorana mu matsinda.

Ubuhamya bw’umwe mu bahoze ari abahuza b’ubu bucuruzi bugaragaza ko benshi batangira batabizi ko bitemewe n’amategeko.

Yavuze ko yatangiye abitewe n’inshuti yamubwiye ko hari abanyamahanga batanga amafaranga menshi ku bimonyo binini bitukura biboneka iwabo. Aba baguzi bo hanze ntibigeze bajya kubihiga, ahubwo abaturage ni bo babibazaniraga bipfunyitse mu ducupa twabugenewe.

Nubwo ubu bucuruzi bushobora kugaragara nk’ubutanga inyungu itubutse ku bawukora, impuguke mu by’ibinyabuzima ziraburira ku ngaruka zikomeye zishobora guterwa nabwo.

Dino Martins, umushakashatsi mu by’udukoko, avuga ko ibimonyo bifite uruhare runini mu gukwirakwiza imbuto no gutuma ubutaka burushaho kurumbuka. Gukuramo cyane cyane ibimonyo by’ingore bishobora gutuma ubu bwoko budashira burundu.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, inzego zishinzwe kubungabunga ibinyabuzima muri Kenya zatangiye gufata ingamba zikomeye.

Mu mwaka ushize, hafashwe abantu bafite ibimonyo birenga 5.000 bashakaga kubijyana ku masoko mpuzamahanga. Byongeye, ku wa 11 Werurwe 2026, Umushinwa Zhang Kequn yafatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Nairobi agerageza gutwara ibimonyo 2.248 mu buryo bunyuranyije n’amategeko abijyana mu Bushinwa.

Ibi byatumye inzego za leta zisaba kongera ubukana mu kugenzura imipaka n’ibibuga by’indege, kuko ubu bucuruzi bukomeje gukura bugenda bwambukiranya imigabane.

Nubwo impamvu nyamukuru y’iki cyifuzo ku isoko mpuzamahanga itaramenyekana neza, biragaragara ko inyota y’imyidagaduro n’ubushakashatsi iri mu bituma ibimonyo bihinduka “zahabu nshya” ku isoko ry’isi.

Icyakora, abasesenguzi bagaragaza ko niba nta ngamba zihamye zifatwa, inyungu z’igihe gito zishobora guteza igihombo gikomeye ku bidukikije no ku rusobe rw’ibinyabuzima, cyane cyane mu bihugu bikennye bikungahaye ku mutungo kamere nka Kenya.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui