Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wahagaritse inkunga wahaga ingabo z’u Rwanda ziri muri Cabo Delgado mu gihugu cya Mozambique.
Iki cyemezo cyo kudakomeza gutera inkunga ingabo z’u Rwanda ziri muri Cabo Delgado gishobora kugira ingaruka ku rugamba rwo guhangana n’imitwe y’iterabwoba mu majyaruguru ya Mozambique.
Ibi byatangajwe n’ikinyamakuru Le Monde Afrique cyavuze ko Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi utazongera gutanga inkunga wahaga ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique mu bikorwa byo kurwanya ibyihebe bifitanye isano n’umutwe w’abahezanguni b’iby’idini ya Kisilamu.
Guverinoma y’u Rwanda yo yari yatangaje ko ishobora gufata icyemezo gikomeye cyo gukura ingabo zayo mu ntara ya Cabo Delgado mu gihugu cya Mozambike, mu gihe ibikorwa byazo bitahabwa agaciro n’inkunga ihagije.
Ibi byari byashimangiwe mu minsi ishize na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, wavuze ko u Rwanda rudashobora gukomeza gushora imari n’imbaraga mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba mu gihe rutabona ubufasha buhagije kandi rugakomeza kunengwa.
Yagaragaje ko bidakwiye ko ibihugu byungukira ku mutekano wagaruwe n’izo ngabo ari byo binenga cyangwa bifatira ibihano u Rwanda.
Aya magambo aje akurikira icyemezo cya EU cyo kudakomeza inkunga yatangwaga binyuze muri gahunda ya European Peace Facility, yari igamije gufasha ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Cabo Delgado.
Iyo nkunga yari igeze kuri miliyoni 20 z’amayero, ariko u Rwanda rukagaragaza ko amafaranga rwashoyemo akubye inshuro nyinshi ayo rwahawe.
Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, yagaragaje ko ingabo z’u Rwanda zakoze akazi gakomeye mu kugarura umutekano muri iyo ntara yari yarazahajwe n’ibikorwa by’umutwe wa Ansar al-Sunnah ufitanye isano na Islamic State.
Yavuze ko abaturage benshi bari barahunze basubiye mu byabo, ubucuruzi bukongera gusubukurwa, ndetse n’amasosiyete akora mu rwego rwa gaz kamere agasubira ku mirimo yayo.
Nubwo ibyo byagezweho bishimangirwa n’impande zitandukanye, u Rwanda rugaragaza ko rukomeje gushyirwaho igitutu n’ibihugu bimwe byo mu Burayi ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byatangiye gufatira ibihano bamwe mu bayobozi barwo mu ntangiriro za Werurwe 2026.
Ibi bikajyana n’ubukangurambaga bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bushinja u Rwanda kugira uruhare mu bibazo byo mu burasirazuba bw’icyo gihugu, aho buvuga ko rufasha umutwe wa AFC/M23, nubwo Kigali ikomeje kubihakana.
Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko u Rwanda rutazemera gukomeza gukora ubutumwa buhenze kandi bugoye mu gihe rufatwa nk’uruhande rutifuzwa. Yavuze ko ruzakura ingabo zarwo muri Mozambique mu gihe hataboneka uburyo burambye bwo gutera inkunga ibikorwa byazo.
Ku rundi ruhande, Perezida wa Mozambike, Daniel Francisco Chapo, nawe yatangaje ko igihugu cye kigifitiye icyizere ingabo z’u Rwanda, kandi yifuza ko ubufatanye bukomeza kugira ngo hirindwe icyuho cy’umutekano cyasubiza inyuma intambwe imaze guterwa.
Yavuze ko nubwo ubutumwa bufite igihe bugomba kurangiriraho, bushobora kongerwa bitewe n’uko impande zirebwa zibona bikwiye.
Ibi bibaye mu gihe ingabo z’umuryango wa SADC zari zarafashije muri Cabo Delgado zamaze kuhava muri Nyakanga 2024 kubera ibibazo by’imisanzu, bigasiga u Rwanda ari rwo rufite uruhare runini mu kugarura no kubungabunga umutekano w’iyo ntara.
Icyerekezo cy’ubu butumwa kiracyari mu gihirahiro, aho Mozambike ishaka ko bukomeza, u Rwanda rukagaragaza ko rushobora kubuvamo, naho EU igahagarika inkunga. Ibi byose bishyira Cabo Delgado mu masangano y’inyungu za politiki mpuzamahanga, aho icyemezo cyose gishobora kugira ingaruka ku mutekano n’ubukungu by’akarere.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp




