Ubutumwa bwa Perezida wa Mozambique mu gihe EU yahagaritse inkunga yahaga ingabo z’u Rwanda

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wahagaritse inkunga wahaga ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique.

Mu minsi ishize, Perezida wa Mozambiqe, Daniel Francisco Chapo, yagaragaje ko igihugu cye kigifitiye icyizere gikomeye ingabo z’u Rwanda ziri mu ntara ya Cabo Delgado, nubwo hatangiye kugaragara impinduka zikomeye mu bufasha mpuzamahanga bwari bushyigikiye ubu butumwa.

Ibi bije bikurikira icyemezo cy’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi cyo kudakomeza inkunga yateraga ingabo z’u Rwanda binyuze muri gahunda ya European Peace Facility, inkunga yari igeze kuri miliyoni 20 z’amayero kandi biteganyijwe ko izarangira muri Gicurasi 2026 nkuko inkuru ducyesha Le Monde ikomeza ibivuga.

Icyo cyemezo cyahise gitera impungenge ku hazaza h’ibikorwa byo kurwanya iterabwoba muri aka gace kamaze imyaka karazahajwe n’umutekano muke.

Kuva muri Nyakanga 2021, ingabo za RDF zoherejwe muri Cabo Delgado mu rwego rwo gufasha guhashya umutwe wa Ansar al-Sunnah ufitanye isano na Islamic State.

Mu myaka hafi itanu ishize, izi ngabo zagize uruhare rukomeye mu gusenya ibirindiro by’uyu mutwe, kugarura abaturage mu byabo no kongera gusubizaho ibikorwa by’ubukungu, cyane cyane ibijyanye na gaz kamere.

Perezida Chapo yavuze ko nubwo hari igihe cyagenwe cyo kurangiza ubu butumwa, nta cyemezo kirafatwa cyo kubuhagarika burundu.

Yagaragaje ko kugeza ubu ibikorwa bikomeje nk’uko byari biteganyijwe, anasobanura ko ubusanzwe ubutumwa nk’ubu bugira igihe butangirira n’igihe burangirira, ariko ko bishobora kongerwa bitewe n’uko impande zirebwa zibona bikwiye.

Ku rundi ruhande, Leta y’u Rwanda yagaragaje ko ishobora gusuzuma kuzakura ingabo zayo muri Mozambike mu gihe inkunga irambye itabonetse, cyane cyane mu gihe ikomeje kunengwa no gufatirwa ibihano n’ibihugu bimwe byo mu Burayi, biyishinja kugira uruhare mu bibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bivugwa ko ifasha umutwe wa AFC/M23, nubwo u Rwanda rukomeje kubihakana.

Mu rwego rwo gushaka ibisubizo, Anouar El Anouni, umuvugizi wa Komisiyo ya EU ushinzwe politiki n’umutekano, yatangaje ko hari ibiganiro biri kuba hagati y’uyu muryango na Mozambike ku buryo bwo gukomeza gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri Cabo Delgado, nubwo uburyo bizakorwamo bushobora guhinduka.

Perezida Chapo yavuze ko icy’ingenzi kuri we atari gusa inkunga ihabwa ubu butumwa, ahubwo ari ugukumira icyuho cy’umutekano cyashobora guterwa no guhagarara kw’inkunga cyangwa kurangira kw’igihe cyagenwe.

Yashimangiye ko Mozambiqe yifuza gukomeza gukorana n’u Rwanda ndetse na EU, mu buryo bwose bushoboka, kugira ngo ibyo bamaze kugeraho bitazasubira inyuma.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui