Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wahagaritse inkunga wahaga ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique

Icyemezo cy’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi cyo guhagarika inkunga wahaga ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique cyongeye gukangura impaka ku ruhare rw’izo ngabo mu kugarura umutekano mu ntara ya Cabo Delgado, ndetse n’ingaruka zishobora gukurikiraho ku mutekano w’akarere.

Iyi nkunga yatangwaga binyuze muri gahunda ya European Peace Facility, yari igamije gufasha mu bikoresho, imishahara n’ibindi byifashishwa mu bikorwa bya gisirikare inkuru ducyesha Le Monde ikomeza ibivuga.

Yahagaritswe mu gihe ingabo z’u Rwanda zari zimaze imyaka igera kuri itatu zikorera muri iyo ntara, aho zari zaragize uruhare rukomeye mu gusubiza inyuma imitwe y’iterabwoba ifitanye isano na Islamic State.

Kuva mu 2021, ingabo za RDF zageze muri Cabo Delgado mu gihe umutekano wari warazambye, aho ibice byinshi byari byigaruriwe n’imitwe yitwaje intwaro.

Mu bikorwa byazo, zashoboye kugarura ituze mu mijyi ikomeye irimo Mocímboa da Praia, bituma ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari byongera gusubukurwa, cyane cyane mu bijyanye na gaz kamere.

Nubwo ibyo byagezweho bishimangirwa na benshi, icyemezo cya EU cyatewe ahanini n’impungenge zijyanye n’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bimwe mu bihugu by’i Burayi bishinja u Rwanda kugira uruhare mu gufasha umutwe wa AFC/M23, nubwo Kigali ikomeje kubihakana yivuye inyuma.

Icyo cyemezo cyatumye hibazwa niba ibikorwa by’izo ngabo muri Mozambike bizakomeza uko byari bisanzwe cyangwa niba bizahura n’imbogamizi.

Gusa kugeza ubu, ubuyobozi bwa Mozambike bwagaragaje ko bugifitiye icyizere u Rwanda, bushimangira ko ubufatanye bw’impande zombi bushobora gukomeza nubwo inkunga y’i Burayi yahagaritswe.

Abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano bagaragaza ko nubwo ihagarikwa ry’inkunga rishobora kugira ingaruka ku bushobozi bw’ibikorwa bya gisirikare, ariko ritahita rihindura uruhare rukomeye u Rwanda rumaze kugira muri Cabo Delgado.

Bavuga ko ubufatanye bw’ibihugu byombi bushobora gukomeza hashingiwe ku nyungu z’umutekano n’ubukungu bifitanye.

Ibi byose bishyira mu mucyo ishusho nshya y’imikoranire mpuzamahanga, aho inyungu za politiki, umutekano n’ubukungu bikomeje kugongana, bigasaba ibihugu gufata ibyemezo bikomeye bishobora kugira ingaruka zirenze imipaka yabyo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui