AFC/M23 yitegura guhurira na Kinshasa mu Busuwisi yatanze umuburo ukomeye cyane nyuma yo gusubira inyuma ibilometero 30

Ingabo za AFC/M23 ziri mu bikorwa byo gusubira inyuma mu bice bitandukanye by’intara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibiganiro by’amahoro biteganyijwe n’impande zombi.

Amakuru aturuka mu karere ka Lubero avuga ko kuri uyu wa Gatandatu, AFC/M23 yavanye ingabo zayo mu duce twa Pitakongo na Bunyatenge, ndetse no mu gace ka Minova muri teritwari ya Kalehe.

Utu duce twiyongera ku twa Mpeti, Kanune, Kateku, Bukumbirwa na Rusamambu two muri teritwari ya Walikale, aho ingabo z’uyu mutwe zagenzuraga.

Bivugwa ko ingabo za AFC/M23 zasubiye inyuma ku bilometero bisaga 30 uvuye mu duce zari zirimo, nk’igice cy’amasezerano yo kugarura ibiganiro by’amahoro.

Julien Katembo, umuyobozi w’umujyi wa Goma, yavuze ko “gusubira inyuma kw’ingabo za AFC/M23 biri mu bigize ibiganiro by’amahoro, aho impande zombi zigomba kugera ku ntera yemejwe kugira ngo ibiganiro bikomeze.”

Katembo yongeyeho ko AFC/M23 izi neza ko Perezida Félix Tshisekedi atazubahiriza ibyo impande zombi zikumvikanye, kubera ko ingabo ze hamwe n’abarimo Wazalendo bagikomeje kugaba ibitero byibasira abasivile.

AFC/M23 kandi yaburiye ko “igikorwa icyo ari cyo cyose cyo kurenga ku byumvikanweho cyangwa igerageza ry’igitero riturutse ku butegetsi bwa Kinshasa rizahita risubizwa ako kanya kandi mu buryo bungana, hakurikijwe ibisabwa n’umutekano.”

Ibiganiro bikurikira biteganyijwe kuba mu Busuwisi, aho impande zombi zizaganira ku mahoro, bikaba biteganyijwe gukurikirana ibiganiro byabereye i Doha, Qatar.

Ibi bikorwa biragaragaza ubushake bwa AFC/M23 bwo gushyira imbere ibiganiro aho gukomeza intambara, mu gihe amahanga n’abanyamakuru bakurikirana hafi uko impande zombi zizubahiriza ibyo bemeranyijwe.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui