Kigali: Alliah Cool ukomeje kwagura ibikorwa bye yakomoje ku byo kugura indege ye bwite

Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool yongeye kugarukwaho cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara mu mashusho ari kugenda mu ndege yihariye (jet privé), ibintu byakuruye impaka n’ibitekerezo bitandukanye ku mibereho ye.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Alliah Cool yasobanuye ko kugenda muri jet privé atari ibintu bishya kuri we kuko yatangiye kubikora kuva mu 2019.

Yagize ati nta mpamvu abantu babifata nk’ibidasanzwe, kuko kuri we ari bumwe mu buryo bwo kugenda nk’uko abantu batega indege zisanzwe.

Yongeyeho ko nubwo kugeza ubu ayikodesha, afite inzozi zo kuzagira iye bwite, kandi akizera ko bitazatinda kugerwaho. Ibi byongeye kugaragaza icyerekezo cye cyo kwagura ibikorwa bye no kugera ku rwego rwo hejuru mu mibereho.

Alliah Cool ni umwe mu bagore bagezweho mu myidagaduro nyarwanda, aho yamenyekanye cyane nk’umukinnyi wa filime. Ku ruhande rw’ubucuruzi, afite ibikorwa bitandukanye haba mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibintu bimufasha gukomeza kwiyubakira izina rikomeye mu karere.

Ubuzima bwe bwagiye bugaragara nk’ubwifashije, aho akunze kwerekana imodoka zihenze ndetse n’inzu y’akataraboneka aherutse kubaka mu Mujyi wa Kigali, bikomeza kumushyira mu cyiciro cy’ibyamamare bifite imibereho iri ku rwego rwo hejuru.

Mu rwego rw’umwuga we wa sinema, Alliah Cool aherutse gushyira hanze filime ye bwite yise “Alliah The Movie,” igaragaza intambwe nshya mu rugendo rwe.

Yanagaragaye kandi muri filime mpuzamahanga “The Waiter” y’icyamamare cyo muri Nigeria Ayo Makun uzwi nka AY, aho akinamo yitwa Akpos.

Iyi filime ihuza abakinnyi bakomeye barimo Regina Daniels, Shaffy Bello na Deyemi Okanlawon, ikaba yarafashije Alliah Cool kurushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Ibi byose byerekana ko Alliah Cool atari mu myidagaduro gusa , ahubwo ari no mu rugendo rwo kubaka ubukire n’izina rikomeye, aho inzozi zo gutunga jet privé ye bwite zishobora kuba imwe mu ntego ziri hafi kugerwaho.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui