Inkubiri y’impaka za dipolomasi muri Afurika irakomeje nyuma y’aho Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, ahuriye n’igitutu gikomeye gishingiye ku cyemezo yafashe cyo gushyigikira kandidatire ya Macky Sall ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye.
Ndayishimiye, uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kuva ku wa 14 Gashyantare 2026, ari mu bihe bigoye nyuma y’uko ibihugu bisaga 20 birimo na Sénégal byanze ku mugaragaro kandidatire ya Sall, bikavuga ko byatangajwe no kuyumva bitabigishijweho inama mbere.
By’umwihariko, leta ya Sénégal yagaragaje ko nta ruhare yagize muri uwo mugambi, ndetse ko itigeze inashyigikira uwo mukandida.
Ibi byatumye hibazwa uburyo ubuyobozi bwa AU bwafashe icyemezo gikomeye nk’icyo butabanje kubaka ubwumvikane busesuye hagati y’ibihugu binyamuryango.
Amakuru ava mu nzego za dipolomasi agaragaza ko iki cyemezo cyateje igitutu gikomeye ku buyobozi bwa Ndayishimiye, aho bamwe mu basesenguzi batangiye kuvuga ku buryo ashobora guhitamo kwegura ku buyobozi bw’uyu muryango kugira ngo arinde icyizere n’icyubahiro cyawo.
Kandidatire ya Macky Sall yari yatangajwe binyuze mu nyandiko yagejejwe ku Nteko Rusange ya Loni n’uhagarariye u Burundi muri uwo muryango, aho byagaragaye ko Sall ubwe yifuza uwo mwanya.
Nubwo bimeze bityo, kuba igihugu cye kitabyemera byahise bihindura isura y’icyo gikorwa, bigishyira mu mwijima w’amakimbirane ya dipolomasi.
Itegeko ry’imikorere ya AU risaba ko kandidatire nk’iyo ishyigikirwa n’ubwiganze bw’ibihugu binyamuryango, nibura kimwe cya gatatu cyabyo, mbere yo kuyishyikiriza inzego mpuzamahanga. Ariko kuba ubwumvikane butarabonetse byatumye uwo mugambi uhura n’imbogamizi zikomeye.
Ibi bibaye mu gihe manda ya Ndayishimiye yo kuyobora AU igomba kumara umwaka umwe gusa, aho biteganyijwe ko izarangira muri Gashyantare 2027. Mu ntangiriro z’iyi manda, yari yiyemeje gushyira imbaraga ku bibazo by’amazi n’isuku ndetse no gushaka ibisubizo ku mutekano mucye mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Gusa iki kibazo cya dipolomasi gishobora guhindura icyerekezo cy’ubuyobozi bwe, ndetse kigashyira igitutu ku cyizere yari afitiwe n’ibihugu bimwe na bimwe.
Nubwo nta tangazo riratangazwa ku byerekeye kwegura, ibiganiro bikomeje gukwira henshi byerekana ko ahazaza h’ubuyobozi bwe muri AU hashobora guterwa n’uko iki kibazo kizakemuka.
Abasesenguzi bamwe bavuga ko kwegura byaba inzira yo kugarura icyizere no kwirinda gukomeza guhangana n’igitutu cy’ibihugu byatakarije icyizere ubuyobozi bwe. Abandi bo bagasanga ashobora gukomeza manda ye, agaharanira kunga ubumwe no gukosora amakosa yabaye.
Icyakora, ibisubizo by’iki kibazo bizagira ingaruka zikomeye ku cyizere cya AU no ku ruhare rwayo mu miyoborere y’ibibazo bya Afurika n’isi muri rusange.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

