The Ben atangaje album nshya n’ibitaramo bikomeye, akomoza ku rushako, anagaruka ku mubano we na Bruce Melodie n’impinduka mu buzima bwe

Umuhanzi The Ben yongeye kugaragaza ko afite imishinga ikomeye igamije kuzamura uruganda rw’umuziki nyarwanda, aho yatangaje ko mu minsi iri imbere azashyira hanze album nshya ndetse akanakorana ibitaramo bikomeye n’umuhanzi mugenzi we Bruce Melodie.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru na IGIHE ducyesha iyi nkuru, The Ben yagarutse ku rugendo rwe kuva mu bwana bwe kugeza ku rwego ariho uyu munsi, agaragaza ko atigeze atekereza ko azagera ku rwego rw’icyamamare.

Yavuze ko yakuriye mu buzima busanzwe nk’abandi bana, akunda cyane gukina umupira w’amaguru no kubana n’abandi, mbere y’uko umuziki uza kumuhindurira icyerekezo. Ari mu mashuri yisumbuye ni bwo yatangiye kumva neza impano ye, nubwo icyo gihe yari agifite inzozi zitandukanye.

Ku bijyanye n’urugendo rwe rwo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2010, yavuze ko atigeze agira umwanzuro uhamye wo gutaha burundu, ahubwo byagiye biza buhoro buhoro. Icyorezo cya COVID-19 cyaje kumufasha gufata icyemezo cyo kuguma mu Rwanda, nyuma yo kumara igihe kinini akorera ibikorwa bye mu gihugu.

Agaruka ku gitaramo yahuriyemo na Bruce Melodie, yavuze ko nubwo habayeho “propaganda” itari nziza yakozwe na bamwe, icyo bashyize imbere ari uguha ibyishimo abakunzi babo. Yemeje ko hari byinshi bungukiye muri ubwo bufatanye, ndetse byabafashije gusobanukirwa neza kurushaho.

Ku mubano we na Bruce Melodie, The Ben yavuze ko nubwo badahora bavugana cyane, bahuje intego yo guteza imbere umuziki nyarwanda ukagera ku rwego mpuzamahanga. Yongeyeho ko bombi bafite icyifuzo cyo kubona umuziki w’u Rwanda ugera ku rwego rw’ibihugu bikomeye nka Nigeria ndetse ukaba wanarenga aho.

Yatangaje ko imyiteguro y’ibitaramo bazahuriramo igeze kure, aho bazazenguruka igihugu hose ndetse bagataramira imbaga y’abantu benshi barenze abantu ibihumbi 10, bikagera no ku bihumbi 30 cyangwa 100.

Ku buzima bwe bwite, The Ben yavuze ko gushaka no kubyara byamuzaniye impinduka zikomeye, cyane cyane mu buryo bwo kwitwararika no kumva ko ubuzima bwe butakiri ubwe wenyine. Yagarutse cyane ku rukundo akunda umwana we, agaragaza ko bigoye kuba yamusiga atamubonye mbere yo kujya mu kazi.

Ku bijyanye n’umusaruro w’indirimbo, yasubije abamushinja kudakora cyane, avuga ko igitutu cy’abafana ari urukundo ariko ko akora ibintu ku rugero rumunogeye, cyane ko ari we wishyurira ibikorwa bye byose nka sosiyete ye bwite.

Mu mishinga afite imbere, yemeje ko abafana be “bashonje bahishiwe”, kuko ateganya gusohora album nshya cyangwa EP irimo indirimbo zamaze gutunganywa, ndetse no gukomeza gukora ibitaramo bikomeye bizasiga amateka.

Ku kibazo cy’uko ashobora gukorana indirimbo na Bruce Melodie, The Ben yasubije mu buryo busiga amatsiko, agaragaza ko “iyo abantu bakiri munsi y’ijuru, byose bishoboka,” ibintu bituma abakunzi b’umuziki bakomeza gutegereza ubufatanye bw’aba bahanzi bombi.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui