Burundi: Ku kibuga cy’indege cya Bujumbura igisirikare kiragambaniwe, ibikorwa bya gisirikare bihagarara mu buryo butunguranye. Ubwoba ni bwose

Amakuru aturuka i Bujumbura mu Burundi aravuga ko ikibuga cy’indege cyitiriwe Melchior Ndadaye cyahuye n’ikibazo gikomeye cy’ibitero by’ikoranabuhanga byahungabanyije ibikorwa byose by’indege, bikaba byateje impagarara zikomeye mu nzego za gisirikare n’umutekano.

Icyo kibuga cyari kimaze iminsi gikoreshwa mu bikorwa bya gisirikare birimo kohereza indege na drones byifashishwa mu bitero byagabwaga mu bice bya Uvira na Minembwe.

Aya makuru avuga ko ibyo bikorwa byahagaritswe mu buryo bwihuse nyuma y’uko sisitemu z’ikoranabuhanga z’icyo kibuga zinjiwemo n’ikintu cyasobanuwe nka virusi itazwi, cyatumye habura ubushobozi bwo kugenzura indege zihaguruka cyangwa izigwa kuri icyo kibuga.

Amakuru kandi agaragaza ko hari hateganyijwe ibitero bikomeye byagombaga kugabwa kuri AFC/M23 na Twirwaneho, mu rwego rwo kwihimura ku gitero cya drone cyabaye mbere, cyahitanye abasirikare ba FARDC n’abo ku ruhande rw’u Burundi barenga 50. Icyakora, ibyo byose byaburijwemo n’iki kibazo cy’ikoranabuhanga cyabaye gitunguranye.

Ibi bibaye kandi nyuma y’uko hari amakuru yavugaga ko indege ziturutse muri Angola zari zimaze iminsi zigera kuri iki kibuga, ndetse hari hateganyijwe izindi nyinshi mu rwego rwo kongera imbaraga mu bikorwa bya gisirikare. Gusa uko ibintu byifashe ubu, ibikorwa byose bisa n’ibyahagaze burundu.

Amakuru akomeza avuga ko inzego z’umutekano z’u Burundi zatangiye kugaragaza impungenge zikomeye, cyane cyane nyuma y’uko na radari z’iki kibuga zivugwaho kuba zinjiwemo n’abahanga mu by’Ikoranabuhanga bazwi nk’aba-hackers.

Ibi byatumye ubuyobozi bw’igihugu butangira gushaka ubufasha mpuzamahanga, aho bivugwa ko Perezida w’u Burundi yatangiye kuvugana n’ibihugu byo mu Burayi ngo bifashe mu gukemura iki kibazo cyihutirwa.

Abasesenguzi mu by’umutekano bagaragaza ko ibi bitero by’ikoranabuhanga bishobora kuba ari igice cy’intambara iri kugenda ihindura isura, aho ikoranabuhanga riri gufata umwanya munini mu guhangana kw’ibihugu n’imitwe itandukanye.

Bavuga ko iyo sisitemu z’ingenzi nk’izo ku bibuga by’indege zibasiwe, bishobora guhagarika ibikorwa byinshi by’ingenzi mu gihe gito cyane.

Kugeza ubu, nta rwego rwemeje ku mugaragaro inkomoko y’ibi bitero, ariko impungenge ni zose i Bujumbura, cyane ko hari ubwoba ko iri joro hashobora kuba ibindi bikorwa by’umutekano muke bitewe n’iki kibazo cyateye igihunga mu gihugu.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui