Imirwano ikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho amakuru ava mu kibaya cya Ruzizi hafi ya Uvira agaragaza ko uburyo bushya bw’intambara burimo gukoresha ikoranabuhanga rya drones bukomeje kugira ingaruka zikomeye ku mpande zihanganye.
Mu gitondo cyo ku wa 25 Werurwe 2026, ahitwa Kabunambo, ingabo za FARDC zifatanyije n’iz’u Burundi zagabweho igitero gikomeye cya drones n’abarwanyi ba AFC/M23.
Amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku mbuga y’urugamba avuga ko icyo gitero cyabaye mu gihe abo basirikare bari bateraniye hamwe bahabwa amabwiriza y’igitero, ibintu byatumye bahura n’ingaruka zikomeye kuko bari ahantu hamwe.
Abasirikare bagera kuri 50 bahise bahasiga ubuzima, mu gihe abarenga 60 bakomerekeye muri icyo gitero, bamwe muri bo bakaba barembye cyane ku buryo umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera. Ibi byatumye iki gitero gifatwa nka kimwe mu byahitanye benshi mu gihe gito muri aka karere.
Amakuru akomeza agaragaza ko icyo gitero cyabaye nk’igisubizo ku kindi cyari cyabaye ku munsi wabanje, aho ingabo za Congo n’iz’u Burundi zari zagabye igitero ku barwanyi ba AFC/M23, ariko zigahura n’igico (ambush) cyabahitanye abasirikare barenga 12. Ibi byahise bizamura umwuka mubi hagati y’impande zombi, buri ruhande rutangira gushaka kwihimura.
Abaturage bo muri ibyo bice bavuga ko ibi bitero byakurikiyeho byaranzwe n’umujinya ukomeye, cyane cyane ku ruhande rwa FARDC n’ingabo z’u Burundi, aho amakuru avuga ko hifashishijwe drones zoherejwe zivuye i Bujumbura na Kisangani mu kugaba ibitero byo mu kirere.
Izo drones zikomeje kohereza ibisasu mu bice bya Minembwe no mu nkengero zaho, ibintu byateye impungenge abaturage bavuga ko umutekano wabo ukomeje kujya mu kaga.
Hari amakuru kandi avuga ko ahitwa Point-Zero hashyizwe ibirindiro bikomeye by’ingabo za FARDC n’iz’u Burundi, aho bitegura kugaba ibitero bikomeye haba ku butaka no mu kirere.
Ibi bikorwa byose byerekana impinduka mu buryo intambara iri kurwanwa muri aka gace, aho ikoranabuhanga rya drones riri gufata umwanya munini mu mirwano, rikaba rishobora no gukomeza guhindura isura y’iyi ntambara mu minsi iri imbere.
Abasesenguzi bavuga ko uko impande zihanganye zikomeje gukoresha intwaro ziremereye n’ikoranabuhanga rigezweho, ari nako ingaruka ku baturage zishobora kurushaho kwiyongera, cyane cyane mu bice bya Uvira na Minembwe bikomeje kuba indiri y’imirwano ikaze.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

