Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatangiye urugendo rwayo muri FIFA Series 2026 yerekana isura nshya itanga icyizere, nyuma yo kunyagira Grenada ibitego 4-0 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro.
Uyu mukino wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 28 Werurwe 2026, wari uwa mbere mu Itsinda A ry’iri rushanwa ritegurwa na FIFA, aho Amavubi yigaragaje nk’ikipe ifite inyota yo kongera kwiyubaka no kwitwara neza ku rwego mpuzamahanga.
Nyuma y’uyu mukino, Umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine, yashimye cyane uko abakinnyi be bitwaye, avuga ko yabonye ikipe yifuzaga kuva ku mukino wa mbere, ariko anabibutsa ko urugendo rukiri rurerure.
Mu ijambo yagejeje ku bakinnyi mu rwambariro, Constantine yabagaragarije ko nubwo batsinze ku buryo bushimishije, badakwiye kwirara kuko ibyo bagezeho ari intangiriro gusa.
Yagize ati: “Mwakoze cyane, nabonye ikipe nifuza ku mukino wa mbere. Mushobora kuba mutanzi neza, ariko iyo mvuze ibintu mba nkomeje. Mwagaragaje urwego rwiza, nubwo twahuye n’ikipe itari yiteguye neza.”
Yakomeje abibutsa ko gutsinda ibitego bine ku ikipe mpuzamahanga ari ikintu gikomeye, ariko ko intego nyamukuru iri imbere, aho bagomba gukomeza kwitwara neza mu mikino iri imbere.
Constantine yavuze ko iri rushanwa ari amahugurwa y’ingenzi yo kubaka Amavubi mashya, asaba abakinnyi gukomeza gukorera hamwe no kudateshuka ku murongo.
Ati: “Izi ni intangiriro z’Amavubi mashya. Ntitugomba kwemera gutsindwa n’uwo ari we wese, uhereye ku mukino utaha. Ibyo twakoze uyu munsi bigomba kuduha imbaraga zo kwitegura ibiri imbere.”
Muri uwo mukino, ibitego byatsinzwe na Leroy-Jacques Mickels, Kwizera Jojea, Bizimana Djihad ndetse na Hakim Sahabo, byafashije u Rwanda kugera ku mukino wa nyuma w’Itsinda A.
Uyu mukino wanarebwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, wagaragaje ko akomeje gushyigikira iterambere rya siporo by’umwihariko umupira w’amaguru.
Amavubi ategerejwe gukina umukino wa nyuma w’Itsinda A azahuriramo na Estonia ku wa Mbere Saa Tatu z’ijoro kuri Stade Amahoro, umukino uzagaragaza niba iyi kipe nshya ishobora gukomeza uwo murongo mwiza yatangiye.
Nubwo intsinzi ya mbere itanga icyizere, Constantine yibukije ko intego nyamukuru iri mu kwezi kwa Kamena 2026, aho u Rwanda ruzaba ruhatanira itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027, ari na ho hazapimwa neza urwego nyarwo rw’iyi kipe iri kubakwa.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


