Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko ryatangiye igikorwa cyo kwimura abasirikare baryo mu bice bitandukanye byo muri teritwari ya Lubero, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rigamije kugabanya amakimbirane no gushyigikira inzira y’amahoro.
Uku kwimurwa kwatangiye ku itariki ya 23 Werurwe 2026, aho byibura abasirikare b’iri huriro bavuye mu bice 12 bari barafashe kuva muri Gashyantare 2025, igihe imirwano yari ikaze muri ako karere.
Ubuyobozi bwa AFC/M23 buvuga ko iki gikorwa kiri mu murongo wa gahunda z’amahoro zatangiye kuganirwaho mu mwaka ushize.
Visi Perezida wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa, yagaragaje ko nubwo bemeye guhagarika imirwano, ari ngombwa ko n’izindi mpande zibigira ibyazo.
Yagize ati: “Twemeye inzira y’amahoro, ariko igomba kubahirizwa ku mpande zose nta kurobanura. Nta ruhande rugomba kubangamira urundi.”
Yakomeje anenga ubutegetsi bwa Kinshasa, avuga ko hakomeje ibikorwa byo kwibasira abasivile mu bice bitarimo imirwano, ibintu asanga bidahabwa agaciro n’abagombye kubyamagana. Yashimangiye ko amahoro arambye ashingira ku butabera bungana no kubahiriza uburenganzira bwa buri wese.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuku, na we yavuze ko kwimura abasirikare ari intambwe igamije kugabanya ubushyamirane mu bice byakunze kuberamo imirwano, ndetse no gutanga icyizere ku baturage bamaze igihe kinini mu bwoba.
Ati: “Iyi ni imwe mu ngamba zigamije gutuma amahoro agerwaho mu buryo burambye, aho impande zose zisabwa kubahiriza ibyo zumvikanyeho.”
Amateka y’iri huriro agaragaza ko mu ntangiriro za 2025, AFC/M23 yigaruriye uduce twinshi muri Kivu y’Amajyaruguru, mbere yo kwinjira mu biganiro by’amahoro byagiye bigerwaho n’amasezerano atandukanye ariko akenshi ntashyirwe mu bikorwa uko bikwiye.
Kugeza ubu, kwimurwa kw’abarwanyi ba AFC/M23 bifatwa nk’ikimenyetso cy’ubushake bwo kugabanya imirwano no gushyigikira inzira y’amahoro, nubwo hakiri impungenge ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho n’impande zose.
AFC/M23 yasabye ko amahoro yubahirizwa n’impande zose zihanganye, ikomeza gushimangira ko ubutabera bukwiye guhabwa umwanya ku bantu bose bagize uruhare mu guhungabanya umutekano, kugira ngo habeho ituze rirambye mu karere ka Kivu y’Amajyaruguru.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

