U Rwanda ruriteguye: Abofisiye n’abasirikare mu nzego zitandukanye barangije amahugurwa y’ingabo zidasanzwe

Mu gihe umwuka wa politiki n’umutekano ukomeje kuba mubi mu karere k’Ibiyaga Bigari, u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kongerera ubushobozi ingabo zarwo, cyane cyane izidasanzwe, mu rwego rwo gukomeza kurinda ubusugire bw’igihugu.

Ku wa 27 Werurwe 2026, mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gisirikare cya Nasho giherereye mu Karere ka Kirehe, hasojwe amahugurwa y’amezi icyenda y’abofisiye n’abasirikare bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), bigishijwe ubumenyi bwihariye bw’ingabo zidasanzwe zizwi nka “Special Forces”.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’Umugaba Mukuru wa RDF, Gen Mubarakh Muganga, washimiye abitabiriye aya masomo ku bwitange n’imyitwarire myiza bagaragaje, abasaba gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga no gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe mu kurinda igihugu.

Yagize ati: “Mukomeze kugira intego, mukomere ku kinyabupfura, kandi mushyire mu bikorwa ubumenyi mwungutse mu mirimo yanyu ya buri munsi.”

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abasirikare bo mu nzego zitandukanye, arangwa n’imyitozo ikomeye igamije gutegura ingabo zishobora gukora ibikorwa byihariye birimo kurwanya iterabwoba, gutabara mu bihe bikomeye no kurinda inyungu z’igihugu aho zaba ziri hose.

Ibi bikorwa bije mu gihe umutekano mu karere ukomeje kuzamo umwuka mubi, cyane cyane ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi, aho amakuru atandukanye agaragaza ko ingabo z’u Burundi zimaze iminsi zohereza abasirikare benshi n’intwaro ziremereye hafi y’umupaka.

Amakuru ava mu bice bya Komini Busoni mu Ntara ya Butanyerera agaragaza ko hari ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare birimo kohereza abasirikare benshi, kongera amarondo ndetse no gushyira intwaro ziremereye hafi y’umupaka wa Gasenyi-Nemba.

Abaturage bo muri ibyo bice bavuga ko babayeho mu bwoba bukomeye, aho bamwe bavuga ko batagisinzira neza kubera impungenge z’intambara ishobora kubura isaha n’isaha.

Umwe mu baturage yagize ati: “Turara twiteguye guhunga, kuko ntituzi igihe ibintu bishobora guhinduka.”

Ibi bije bikurikira imirwano ikomeye ibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ihuriro rya AFC/M23 ryigaruriye ibice byinshi byo mu kibaya cya Rusizi, rikabisubiza mu maboko y’ingabo zari zishyigikiwe n’u Burundi, FARDC ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR.

Iyi ntambara yakurikiwe n’imvugo zikomeye z’abayobozi b’u Burundi na RDC, barimo Perezida Evariste Ndayishimiye n’uwa RDC Félix Tshisekedi, bakunze gutangaza amagambo afatwa n’u Rwanda nk’ubushotoranyi, arimo no gushishikariza impinduka z’ubutegetsi mu Rwanda.

Nubwo mu mpera za 2025 u Rwanda na RDC byasinywe amasezerano y’amahoro i Washington, impande zombi zikomeje gushinjanya kutayubahiriza, buri ruhande rushinja urundi kugira uruhare mu guhungabanya umutekano warwo.

Guverinoma y’u Rwanda yo ikomeza gushimangira ko yiteguye kurinda ubusugire bw’igihugu n’umutekano w’abaturage, inamagana ibikorwa byose byashobora guhungabanya ituze ry’akarere.

Abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano bagaragaza ko kongerera ubushobozi ingabo zidasanzwe za RDF bishobora kuba igisubizo ku bibazo by’umutekano bikomeje kwiyongera mu karere, cyane ko izi ngabo zifite ubushobozi bwo gukora ibikorwa byihuse kandi byihariye mu bihe by’amage.

Mu gihe ibintu bikomeje kuba bityo, amaso y’akarere n’amahanga akomeje kureba uko umubano w’ibihugu byo mu karere uzagenda uhinduka, n’icyo bizasiga ku mutekano n’imibereho y’abaturage.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui