Mu gihe Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) wari utegerejweho kugaragaza ubumwe n’icyerekezo ku rwego mpuzamahanga, ibikorwa biherutse kuwuranga byawushyize mu mwuka w’impaka n’ukutumvikana gukomeye hagati y’ibihugu biwugize.
Ibi byatewe ahanini n’uburyo kandidatire ya Macky Sall ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni yatanzwe ikanashyirwa imbere mu buryo bwavugishije benshi.
Iyi kandidatire yatanzwe mu ntangiriro za Werurwe 2026, itanzwe n’u Burundi buyoboye AU muri iki gihe, buyobowe na Perezida Évariste Ndayishimiye. Gusa uko yatanzwe byateje impaka zikomeye, kuko byagaragaye ko nta nama yagishijwe abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango mbere yo gufata icyemezo nk’iki gikomeye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ibi byanyuranyije n’amategeko n’imikorere isanzwe igenga AU, ndetse ko byashyize umuryango mu kaga ko guteshwa agaciro ku rwego mpuzamahanga.
Yavuze ko uburyo bwakoreshejwe bwari bugamije gushyira igitutu ku bihugu binyamuryango, aho byahawe amasaha 24 gusa ngo byemeze cyangwa byange kandidatire binyuze mu buryo bwiswe “silence procedure”.
Icyakora, ibi bihugu ntibyacecetse nk’uko byari byitezwe. Ibihugu bigera kuri 20 byahisemo kugaragaza ko bitemera iyo mikorere, bitambika icyo cyemezo, bityo bituma kandidatire ya Macky Sall itabona ubufasha bwa AU nk’umuryango.
Abasesenguzi mu bya politiki bagaragaza ko ibi byabaye ari ikimenyetso cy’ihungabana ry’imiyoborere muri AU, cyane cyane mu gihe iyobowe n’u Burundi.
Banibaza niba ubushobozi bwa Perezida Ndayishimiye mu kuyobora uyu muryango bushobora kuba buhagije mu gukemura ibibazo bikomeye byugarije umugabane, birimo n’intambara zikomeje mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ikindi cyagarutsweho ni uko, nubwo kandidatire ishobora gutangwa n’igihugu kimwe, kuyitanga mu izina rya AU bisaba ubwumvikane busesuye bw’ibihugu byose, kugira ngo uwo muryango ugire ijwi rimwe ku rwego mpuzamahanga. Ibi ngo ni byo byirengagijwe muri iki gikorwa, bituma habaho kutumvikana gukomeye.
Nubwo iki cyemezo cyafashwe kigamije kurengera amategeko n’imikorere ya AU, bamwe bagaragaza ko icyasha cyamaze kugera kuri uyu muryango ku rwego mpuzamahanga.
Gusa hari n’ababona ko ari isomo rikomeye rizatuma mu bihe biri imbere hashyirwaho uburyo bunoze kandi bwubahiriza amategeko mu gutoranya no gushyigikira abakandida ku myanya mpuzamahanga.
Mu gihe amaso akomeje guhanga ku hazaza h’ubuyobozi bwa AU, haracyari ibibazo byinshi ku cyizere cy’abanyamuryango ndetse n’uruhare rw’uyu muryango mu miyoborere mpuzamahanga. Ibyabaye bishobora kuba intangiriro y’impinduka zikomeye mu mikorere n’imiyoborere by’uyu muryango w’umugabane.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

