Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) wafashe icyemezo cyo kudashyigikira kandidatire ya Macky Sall ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, mu gihe irushanwa ryo gusimbura António Guterres rikomeje gufata indi ntera ku rwego mpuzamahanga.
Ibi byemezo byafashwe nyuma y’uko ibihugu 20 bigize AU, birimo n’igihugu cya Sénégal akomokamo, byanze gushyigikira kandidatire ye, bigatuma itagera ku majwi ya ngombwa angana na bibiri bya gatatu (2/3) by’ibihugu byose bigize uyu muryango.
Nk’uko amategeko ya AU abiteganya, kandidatire igomba gushyigikirwa ku bwumvikane cyangwa ku bwiganze bw’amajwi kugira ngo ihabwe umugisha w’uyu muryango.
Kandidatire ya Sall yari yatanzwe ku mugaragaro n’u Burundi buyobowe na Évariste Ndayishimiye, unafite inshingano zo kuyobora AU muri manda y’uyu mwaka. Ibi byabaye nyuma y’uko Macky Sall yakiriwe i Bujumbura mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe, mu biganiro byagarukaga ku ruhare rwa Afurika mu buyobozi bw’inzego mpuzamahanga.
Nubwo u Burundi bwari bwashyize imbaraga muri iyi kandidatire, byaje kugaragara ko idashyigikiwe n’ibihugu byinshi, ndetse na Leta ya Sénégal ubwayo igatangaza ko nta ruhare ifite muri iki gitekerezo cyo kumushyigikira, ibintu byagize uruhare rukomeye mu kuyitesha amahirwe.
Macky Sall, w’imyaka 64, yigeze kuyobora Sénégal kuva mu 2012 kugeza mu 2024. Yavuye ku butegetsi mu gihe igihugu cye cyari kimaze kunyura mu mvururu zatewe n’icyifuzo cyo kongera kwiyamamariza indi manda, ibintu byavuzweho cyane mu rwego rwa politiki y’imbere mu gihugu.
Ku rundi ruhande, irushanwa ryo kuyobora Loni rikomeje gukomera, aho hari n’abandi bakandida bafite ubunararibonye ku rwego mpuzamahanga. Muri bo harimo Michelle Bachelet wahoze ayobora Chile, Rafael Grossi uyobora Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingufu za nikleyeri, Rebeca Grynspan wahoze ari Visi Perezida wa Costa Rica, ndetse na Virginia Gamba.
Hari kandi ibiganiro bikomeje ku bijyanye n’icyerekezo cy’uyu mwanya, aho bamwe mu banyapolitiki n’abasesenguzi bemeza ko igihe kigeze ngo ubuyobozi bwa Loni buhabwe umugore cyangwa se bugahabwa undi mugabane utarigeze uhabwa ayo mahirwe kenshi, nko muri Amerika y’Amajyepfo.
Umunyamabanga Mukuru mushya wa Loni ateganyijwe gutangira imirimo ye muri Mutarama 2027, asimbuye António Guterres usoza manda ye mu mpera z’uyu mwaka. Icyemezo cya AU cyo kudashyigikira Macky Sall gishobora kugira ingaruka ku cyerekezo cy’uruhare rwa Afurika muri iri rushanwa rikomeye ku rwego rw’Isi.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

