Dr. Bizimana yakebuye urubyiruko rukoresha nabi ijambo ‘Indangamirwa’ rimaze kwamamara mu mvugo z’ubu.

Mu gihe imvugo n’imikoreshereze y’amagambo bikomeje guhinduka cyane cyane mu rubyiruko, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yongeye kwibutsa urubyiruko akamaro ko gusobanukirwa neza amagambo y’umuco Nyarwanda, anenga imikoreshereze itari yo y’ijambo “Indangamirwa” rimaze kwamamara mu mvugo z’ubu.

Ibi yabigarutseho mu ijoro ryo ku wa 26 Werurwe 2026, ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Gen-z Comedy Show, aho urubyiruko rwinshi rwari rwahuriye mu biganiro n’imyidagaduro.

Mu kiganiro cyabereye muri icyo gitaramo, umwe mu rubyiruko yasabye Minisitiri gusobanura neza icyo “Indangamirwa” bivuze, agaragaza ko urubyiruko rufite ubundi buryo rusanzwe rurikoresha, butandukanye n’icyo risobanura mu muco nyarwanda.

Dr. Bizimana yasobanuye ko iri jambo rifite inkomoko mu nshinga “kurangamira”, risobanura kwitegereza umuntu cyangwa ikintu udahumbya kubera ubwiza cyangwa indangagaciro bidasanzwe bifite.

Yagize ati, umuntu w’Indangamirwa ni ugaragara mu bandi kubera imyitwarire myiza, imico iboneye, imyambarire iboneye n’uburyo yitwara ku buryo abamureba bamwitaho kurusha ibindi byose.

Yakomeje asobanura ko ari yo mpamvu iri jambo ryahinduwe izina ry’icyubahiro gihabwa Intore z’u Rwanda, hagamijwe kugaragaza umuntu w’intangarugero ukwiye kubera abandi icyitegererezo.

Nubwo iri jambo rifite igisobanuro gikomeye gishingiye ku muco, Dr. Bizimana yagaragaje ko urubyiruko rwarahinduye imikoreshereze yaryo, aho bamwe barikoresha bashaka kuvuga abakora uburaya cyangwa mu buryo bw’urwenya rutesha agaciro icyo risobanura nyakuri.

Yavuze ko ibi bidakwiye, asaba urubyiruko guhagarika kurikoresha mu buryo bugoreka umuco n’indangagaciro by’u Rwanda.

Ati, gukoresha nabi amagambo nk’aya bigira ingaruka ku gusigasira umuco, bityo urubyiruko rukwiye kongera gusobanukirwa inshingano rufite mu kuwubungabunga.

Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascene yanibukije urubyiruko ko buri wese akwiriye guharanira kuba “Indangamirwa” mu buzima busanzwe, ariko mu buryo bwiza. Ni ukuvuga kuba Intore irangwa n’indangagaciro zirimo ubupfura, ubwangamugayo n’imyitwarire myiza.

Yagize ati, kuba Indangamirwa si izina gusa, ahubwo ni inshingano yo kuba umuntu w’indashyikirwa mu muryango no mu gihugu.

Yanasabye urubyiruko gukomeza kurwanya abaharabika u Rwanda, ariko rukabikora mu buryo bwubaka, rwirinda gutukana no gutesha agaciro abandi.

Mu rwego rwo gufasha urubyiruko gusobanukirwa neza indangagaciro zikwiye kururanga, Dr. Bizimana yarusabye kumva indirimbo ya Twagirayezu Cassien yitwa Umuntu Nyamuntu, igaruka ku mico n’imyitwarire bikwiye kuranga Umunyarwanda nyawe.

Ibi bije bishimangira ko ubuhanzi n’umuco bikomeje kugira uruhare rukomeye mu kubaka urubyiruko rufite indangagaciro, rushobora guhangana n’imbogamizi z’iki gihe rutaratakaje umwimerere warwo.

Ubutumwa bwa Dr. Bizimana buje mu gihe urubyiruko rukoresha cyane imbuga nkoranyambaga mu guhanga amagambo mashya no guhindura ibisobanuro by’ayari asanzwe, ibintu bishobora kugira ingaruka ku muco.

Gukeburwa kwe gusaba urubyiruko gusubira ku ndangagaciro nyakuri z’amagambo nk’“Indangamirwa” ni imwe mu ntambwe zo gukomeza kurinda umuco nyarwanda no kuwusigasira mu bihe bizaza.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui