Urukiko rwakatiye umugabo wemeye ko yishe umugore n’umwana abakubise isuka mu mutwe

Mu gihe hirya no hino mu Rwanda hakomeje kugaragara imbaraga mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku makimbirane yo mu ngo, Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwafashe icyemezo gikomeye ku rubanza rw’umugabo wahamijwe kwica umugore we n’umwana, rumukatira igifungo cya burundu.

Icyo cyemezo cyasomwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Werurwe 2026, nyuma y’urubanza rwabereye mu ruhame rwaregwagamo Karamage Jean Claude, wari utuye mu Kagari ka Bujyujyu, Umurenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana. Uyu mugabo yemeye ibyaha byose, avuga ko ari we wishe umugore we n’umwana mu ijoro ryo ku wa 12 Gashyantare 2026.

Mu buhamya bwe imbere y’urukiko, Karamage yasobanuye ko yakoresheje isuka akubita abo bombi mu mutwe, bikabaviramo urupfu. Ibi kandi byashimangiwe n’uko nyuma y’icyaha, yahise ajya kwishyikiriza inzego z’umutekano, ibintu byafashwe nk’imwe mu ngingo zagarutsweho mu iburanisha.

Gusa nubwo yemeye icyaha, impamvu yatanze yateye impaka. Yavuze ko amakimbirane yaturutse ku mafaranga ibihumbi 500 Frw yari yahaye umugore we ngo ayashore mu bucuruzi, nyuma akaza kumusaba ibihumbi 100 Frw ariko umugore akayamwima. Ibi ngo byateje umwuka mubi mu rugo, amakimbirane arushaho gukaza umurego kugeza ubwo afashe icyemezo cyo kwica abo bombi.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko icyaha cyakozwe gifite uburemere bukabije, cyane ko cyahitanye abantu babiri bo mu muryango umwe, busaba ko akatirwa igifungo cya burundu.

Nubwo Karamage yasabye kugabanyirizwa ibihano no gusubikirwa igifungo, urukiko rwanzuye ko ibyo yakoze bidakwiye imbabazi, rumuhanisha igifungo cya burundu nk’uko amategeko abiteganya.

Iyi dosiye ije yiyongera ku zindi zagiye zigaragaza ko amakimbirane ashingiye ku bukungu n’imicungire y’umutungo wo mu rugo ari mu bitera ibyaha bikomeye.

Abasesenguzi bagaragaza ko hakenewe kongera ubukangurambaga ku gukemura amakimbirane mu mahoro, no kwigisha imiryango uburyo bwo kuganira no gucunga umutungo mu bwumvikane.

Mu bihe u Rwanda rushyize imbaraga mu kubaka umuryango utekanye kandi utekereza ku iterambere rirambye, uru rubanza rubaye isomo rikomeye ku ngaruka zishobora guterwa no kutabasha gukemura ibibazo byoroheje mu nzira y’amahoro.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui