Amerika yongeye gutegeka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gusenya FDLR

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye gushimangira ko gusenya umutwe wa FDLR ari imwe mu ntambwe z’ingenzi zigomba guterwa kugira ngo ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bubashe kubana neza n’u Rwanda no kugarura amahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Ibi byagarutsweho ku wa 26 Werurwe 2026 n’Umujyanama wa Perezida wa Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, Massad Boulos, ubwo yagezaga ijambo rye mu nama y’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye yiga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Mu ijambo rye, Boulos yagaragaje ko nubwo hari intambwe zimaze guterwa mu gushaka amahoro, ikibazo cy’umutekano muke gikomeje kuba ingorabahizi, aho abaturage babarirwa muri za miliyoni bakomeje kuva mu byabo bahunga imirwano, bagatakaza uburenganzira bw’ibanze n’amahirwe yo kwiteza imbere.

Yashimangiye ko ubuyobozi bwa Amerika buyobowe na Donald Trump bwashyize imbere gushakira umuti ikibazo cy’akarere, aho bwagize uruhare mu masezerano y’amahoro yashyiriweho umukono hagati y’u Rwanda na RDC i Washington. Aya masezerano afatwa nk’intambwe iganisha ku kureka inzira y’intambara hagafatwa iy’ibiganiro n’ubufatanye.

Boulos yavuze ko nubwo ayo masezerano ari ingenzi, adahagije mu gihe hatarafatwa ingamba zifatika ku mpamvu z’umuzi zateje umutekano muke. Muri izo mpamvu, yashyize imbere ikibazo cy’umutwe wa FDLR, umaze igihe ugaragazwa nk’uhungabanya umutekano w’u Rwanda n’akarere muri rusange.

Ati: “Gukemura ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC ntibizashoboka mu gihe gito. Bisaba kwihangana, ibiganiro bihoraho n’ubufatanye bw’impande zose bireba. Ariko kandi hari intambwe zihutirwa zigomba guterwa, zirimo gusenya FDLR mu bice igenzurwa na Leta ya RDC.”

Yongeyeho ko mu gihe RDC yaba itangiye kugaragaza ubushake bwo kurandura uwo mutwe, u Rwanda na rwo rukwiye gukomeza koroshya ingamba zarwo z’ubwirinzi, bityo impande zombi zigatera intambwe igana ku kubaka icyizere.

Uretse ibiganiro bya Washington, Amerika yanashimye uruhare rw’ibiganiro bya Doha biri guhuza ihuriro rya AFC/M23 na Guverinoma ya RDC, ivuga ko bishobora kuzuzanya mu gushaka umuti w’igihe kirekire ku kibazo cy’umutekano muke.

Ibi byose bije byiyongera ku bindi bikorwa bya dipolomasi byakomeje kugaragara mu minsi ishize, birimo inama zitandukanye ziga ku mutekano w’akarere ndetse n’ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano byagiye bishimangirwa n’impande zitandukanye.

Ku rundi ruhande, Boulos yanagarutse ku gitero cyabereye i Goma mu rukerera rwa tariki ya 11 Werurwe 2026, aho drones ebyiri zagabye igitero mu gace ka Himbi, kigahitana abasivili barimo Umufaransa wakoreraga UNICEF.

Yihanganishije umuryango w’uwo mukozi ndetse n’abandi bose bagizweho ingaruka, anasaba impande zihanganye kwirinda gukoresha intwaro ziremereye nka drones mu bice bituwe n’abaturage benshi.

Ati: “Ni ingenzi ko impande zose zigenzura abarwanyi zifite, zigahagarika ibitero byibasira abasivili, kandi zigakura ingabo mu mijyi ituwe cyane.”

Aya magambo ya Amerika agaragaza ko nubwo inzira y’amahoro igitangira, hakiri urugendo rurerure rusaba ubushake bwa politiki, ubufatanye bw’ibihugu birebwa n’ikibazo ndetse n’uruhare rw’umuryango mpuzamahanga, kugira ngo uburasirazuba bwa RDC n’akarere kose k’Ibiyaga Bigari bigere ku mutekano urambye.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui