Igisirikare cy’u Rwanda cyasobanuriye ba Defence Attachés uko umutekano wifashe mu karere

Ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda kiri i Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, habereye ibiganiro byahuje Minisiteri y’Ingabo n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) hamwe n’Abahagarariye ibihugu mu bya gisirikare (Defence Attachés), baganira ku ishusho y’umutekano mu Rwanda no mu karere ruherereyemo.

Ibi biganiro byitabiriwe n’abahagarariye ibihugu 36 n’imiryango mpuzamahanga itandukanye, byibanze ku gusangira amakuru ku bijyanye n’umutekano w’imbere mu gihugu, imiterere y’akarere ndetse n’uruhare u Rwanda rukomeje kugira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga.

Mu ijambo rye, Brigadier General Patrick Karuretwa, ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo, yagaragaje ko ibi biganiro bisanzwe bikorwa ari ingenzi cyane mu kubaka icyizere no guteza imbere imikoranire hagati y’ibihugu.

Yavuze ko Isi iri mu bihe bitoroshye mu by’umutekano, aho amakimbirane agenda yiyongera, bigashyira igitutu ku bufatanye mpuzamahanga ndetse no ku mategeko agenga imikoranire y’ibihugu. Muri urwo rwego, yashimangiye ko hakenewe ubufatanye burambye kandi bushingiye ku nyungu rusange z’ibihugu.

Ati: “Mu bihe nk’ibi, ibiganiro bifunguye kandi byubaka ni ingenzi mu gushakira hamwe ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano bihangayikishije Isi.”

Abitabiriye ibi biganiro bagejejweho kandi uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, aho zikomeje gushimirwa umwuga n’ubunyamwuga mu bihugu zitumwamo, ndetse n’imikoranire ya gisirikare u Rwanda rufitanye n’ibindi bihugu mu guhangana n’ibibazo by’umutekano.

Nyuma y’ibi biganiro, Umuyobozi w’Abahagarariye ibihugu mu bya gisirikare mu Rwanda, Brigadier General Mohamed Mirghani Yousif Mohamed uhagarariye Sudani, yashimye uburyo byateguwe n’akamaro bifitiye abayitabiriye.

Yagaragaje ko byabahaye ishusho rusange y’umutekano uriho haba mu Rwanda no mu karere, anashimangira ko u Rwanda rukomeje kugaragara nk’igihugu kirangwa n’umutekano n’ituze.

Ati: “Twishimiye amakuru twahawe, adufasha gusobanukirwa neza uko ibintu byifashe muri iki gihe. U Rwanda rugaragara nk’igihugu gifite umutekano ushimishije, kandi ibyo ni iby’agaciro.”

Ibi biganiro bibaye mu gihe akarere k’Afurika y’Iburasirazuba n’ako mu biyaga bigari gakomeje guhura n’ibibazo by’umutekano muke mu bice bimwe na bimwe, ibintu bituma ibiganiro nk’ibi bifatwa nk’intambwe ikomeye mu gushimangira ubufatanye no gushakira hamwe ibisubizo birambye.

U Rwanda rukomeje gushyira imbere dipolomasi ya gisirikare n’ubufatanye mpuzamahanga nk’inzira yo gukomeza kubaka amahoro arambye, haba imbere mu gihugu no mu karere ndetse no ku rwego rw’Isi muri rusange.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui