U Rwanda rwakiriye ku mugaragaro Abanyarwanda 222 bari barafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa 26 Werurwe 2026, kibera ku mupaka munini uzwi nka La Corniche uhuza ibi bihugu byombi.
Aba Banyarwanda, biganjemo abana 149, abagore 58 n’abagabo 15, bari bamaze igihe baba mu buzima bugoye mu mashyamba no mu nkambi z’agateganyo hafi y’Umujyi wa Goma, nyuma yo kuvanwa mu bice bitandukanye bari barafashwe bugwate n’uyu mutwe witwaje intwaro.
Bakigera ku butaka bw’u Rwanda, bakiriwe n’inzego zitandukanye zabateguriye ubufasha bw’ibanze, barimo no kujyanwa mu modoka zabajyanye mu Kigo cya Nyarushishi giherereye mu Karere ka Rusizi, aho bagomba kunyuzwa by’agateganyo mu buryo bwo kubasuzuma no kubafasha kongera kwinjira mu buzima busanzwe.
Ubwo yakiraga aba Banyarwanda, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Déogratias, yabibukije ko igihugu kibafata nk’imbaraga cyari cyarabuze, abasaba kugira uruhare rugaragara mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.
Yagize ati: “Igihugu cyishimiye kubakira kuko kibakunda. Mushyire hamwe mwiyubakire u Rwanda, mugire urukundo, munahamagare bagenzi banyu bagisigaye hariya mubibutse ko bafite Igihugu kibategereje.”
Yakomeje abasaba kudapfusha ubusa amahirwe babonye, ashimangira ko abana bagomba gusubizwa mu mashuri, abarwayi bakavurwa, ndetse n’abashoboye gukora bagakora kugira ngo biteze imbere.
Ati: “Ntimuzabone ibyiza ngo mubyihererane. U Rwanda rubifuriza iterambere rirambye, kandi ruzabafasha gusubira mu buzima busanzwe. Abazakenera gusubirayo bagiye guhaha bazabikora, ariko mu buryo bwemewe n’amategeko.”
Mu rwego rwo kubafasha gutangira ubuzima bushya, buri muntu mukuru ufite imyaka irengeje 18 azahabwa amafaranga angana na 188$, mu gihe abatagejeje kuri iyo myaka bazahabwa 113$. Byongeye kandi, buri wese azahabwa ibiribwa by’ibanze bifite agaciro k’ibihumbi 45 by’amafaranga y’u Rwanda.
Iki gikorwa cyongeye kugaragaza ubushake bw’u Rwanda bwo kwakira no kwita ku baturage barwo, by’umwihariko abari bamaze igihe mu bibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa RDC.
Ni intambwe igaragaza ko nubwo hari abakiri mu mahanga mu bihe bigoye, hari icyizere cyo gusubira mu gihugu cyabo bagahabwa ubuzima bwiza n’amahirwe angana n’ay’abandi Banyarwanda.
Byitezwe ko aba batahutse bazafashwa mu byiciro bitandukanye birimo ubuvuzi, uburezi n’imirimo, kugira ngo babashe kwigira no gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp





