Kigali Pelé Stadium yagarutse mu isura nshya nyuma yo kuvugururwa, ikaba yiteguye kwakira imikino ya FIFA Series 2026 izabera mu Rwanda bwa mbere.
Mu kwezi kwa Gashyantare 2026 ni bwo hatangiye imirimo yo kuvugurura iyi stade yitiriwe umunyabigwi w’Umunya-Brésil, Edson Arantes do Nascimento ‘Pelé’, witabye Imana ku wa 29 Ukuboza 2022.
Ni Stade yakira abantu ibihumbi birindwi yahinduriwe byinshi mu buryo bwo kuyongerera ubushobozi no kuyigira ijyanye n’igihe.
Imyanya y’abafana n’icyubahiro yasukuwe, ishyirwamo amarangi mashya n’intebe zigezweho. Urwambariro n’umwanya w’abanyamakuru byatunganyijwe ku buryo bugezweho. Intebe z’abasimbura n’abatoza zasimbujwe izindi nshya zifite ireme.
Amazamu n’inshundura byahinduwe, bigira ireme rigezweho. Hashyizweho ikoranabuhanga ryo kwamamaza binyuze kuri LED Screens zizajya zerekana ubutumwa bw’abaterankunga n’abafatanyabikorwa.
Ikibazo cy’amashanyarazi cyari kimaze imyaka myinshi cyakemutse burundu, nk’uko Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, Shema Ngoga Fabrice, yabitangaje.
Uwinjiye muri Kigali Pelé Stadium ahita abona ibirango bya FIFA Series 2026 byamamaza iri rushanwa rikomeye. Ibi byerekana ko u Rwanda rwiteguye kwakira imikino mpuzamahanga ku rwego rwo hejuru.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Werurwe 2026, Kigali Pelé Stadium irakira imikino yo mu Itsinda B: Aruba irahura na Macau Saa Saba n’Igice, naho Tanzania ikine na Liechtenstein Saa Kumi n’Igice.
Kigali Pelé Stadium yahindutse ikibuga cy’icyitegererezo mu karere, ikaba yiteguye guha abafana n’abakinnyi uburambe bushya mu mikino mpuzamahanga. U Rwanda rugaragaje ubushake bwo kwinjira mu ruhando rw’imikino ku rwego rw’isi, binyuze mu kugaragaza ubushobozi bwo kwakira FIFA Series 2026.
Iyi stade ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda ruri mu nzira yo kwiyubaka mu mikino, no kwerekana ko rushobora kwakira amarushanwa akomeye ku rwego mpuzamahanga.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp



















