Mu gihe umwuka w’intambara mu Burasirazuba bwo Hagati ukomeje gufata intera ishobora kugeza isi mu kaga gakomeye, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Jenerali Muhoozi Kainerugaba, yashyize hanze itangazo rikomeye ryatunguye abasesenguzi b’amateka n’ububanyi n’amahanga.
Jenerali Muhoozi, uzwiho kugaragaza imyumvire ye ku bibazo mpuzamahanga nta guca ku ruhande, yavuze ko nubwo Uganda yifuza amahoro, itazigera irebera Israel isenywa.
Mu butumwa bugufi ariko bukomeye yanyujije ku rubuga rwa X, Jenerali Muhoozi yagize ati:
“Isi yarambiwe intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati kandi turashaka ko ihagarara ubu. Ariko, abatekereza kurimbura cyangwa gutsinda Israel bamenye ko Uganda izashyira ingabo zayo mu rugamba ku ruhande rwa Israel.”
Aya magambo aje mu gihe amakimbirane hagati ya Israel na Iran yageze ku rwego rwo hejuru kuva muri Gashyantare 2026.
Nyuma y’ibitero by’indege zitagira abapilote (drones) n’ibisasu bya misile byambukiranya imipaka, ndetse n’ibitero bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byibasiye ibigo bya gisirikare muri Iran, isi yose ihanze amaso niba aya makimbirane atazabyara intambara ya gatatu y’isi.
Kugira ngo umuntu asobanukirwe impamvu Uganda ifite iki cyifuzo, umuntu agomba kureba inyuma mu mateka ya 1976. Jenerali Muhoozi aherutse gutangaza ko Uganda igiye kubaka ikibumbano (statue) cyibuka Yonatan “Yoni” Netanyahu.
Yoni Netanyahu Yari mukuru wa Minisitiri w’Intebe wa Israel kuri ubu, Benjamin Netanyahu.
Yishwe n’ingabo za Idi Amin mu 1976 mu gikorwa kizwi nka “Operation Entebbe”, ubwo ingabo zidasanzwe za Israel (Sayeret Matkal) zinjiraga muri Uganda ku ngufu zije kubohora abagenzi b’Abayahudi bari bafashwe bugwate ku kibuga cy’indege cya Entebbe.
Muhoozi asanga Yoni Netanyahu ari intwari yaguye ku butaka bwa Uganda arwanira abaturage be, ibi akaba ari na byo bishingirwaho mu kurushaho gukomeza umubano w’ubushuti n’igisirikare cya Israel.
Kuva muri Gashyantare uyu mwaka, imibare y’abasize ubuzima muri aya makimbirane ikomeje kwiyongera, haba muri Gaza, Libani, ndetse n’ibitero bya misile hagati ya Tel Aviv na Tehran.
Nubwo Uganda ari igihugu cyo muri Afurika y’Iburasirazuba, ijambo rya Jenerali Muhoozi rifatwa nk’iry’umuntu ushobora gusimbura se, Perezida Yoweri Museveni, bityo imyitwarire ye mu bubanyi n’amahanga ikurikiranwa n’ibihugu bikomeye.
Uganda isanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kurwanya iterabwoba muri Afurika, kandi ifite amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare na Israel mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’intwaro.
Mu gihe amahanga akomeje gusaba ko habaho guhagarika imirwano (Ceasefire), ijambo rya Uganda rije ryongera umuriro mu biganiro bya dipolomasi.
Ibi bishobora gufatwa nko gushaka kwerekana ko Israel ifite inshuti n’aho abantu batakekaga, cyangwa se ikaba ari inzira yo gushimangira ko Uganda idateze itera umugongo inshuti zayo za kera mu bihe bikomeye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

