U Rwanda rwagaragaje impungenge ku misoro mishya ya Amerika runahishura ingaruka izagira ku bucuruzi bwa rwo

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yatangaje ko imisoro mishya yashyizweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bicuruzwa bituruka mu bihugu bitandukanye, igira ingaruka no ku Rwanda, ariko agaragaza ko atari nyinshi ugereranyije n’izo rwari rusanzwe rwishyuzwa.

Ibi yabitangaje ari mu nama y’Abaminisitiri b’ubucuruzi b’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi iri kubera i Yaoundé muri Cameroun, aho yanatanze ikiganiro ku buryo u Rwanda rukomeje guteza imbere ubucuruzi bushingiye kuri serivisi, guhanga imirimo no kubaka ubukungu budaheza.

Sebahizi yasobanuye ko Amerika yashyizeho umusoro wa 10% ku bicuruzwa bimwe bituruka mu Rwanda, ariko ko bidahabanye cyane n’ibihe byashize kuko hari n’igihe ibicuruzwa by’imyenda byishyurwaga amahoro agera kuri 37% kugira ngo byinjire ku isoko ry’icyo gihugu.

Ati: “Ntabwo twavuga ko u Rwanda rwahombye cyane, kuko n’ubundi twari dusanzwe dufite imisoro ihanitse. Ariko uburyo bwo kongera no kugabanya amahoro ku bicuruzwa byo mu bihugu bikennye ubwabwo ntibwubahiriza amategeko mpuzamahanga.”

Yagaragaje ko ihame ry’ingenzi rigenga ubucuruzi mpuzamahanga ari iryo kutavangura ibicuruzwa hashingiwe ku gihugu byaturutsemo, ariko ko mu minsi ishize hari ibihugu byagiye birenga kuri iri hame, bigashyiraho imisoro ishingiye ku nkomoko y’ibicuruzwa.

Minisitiri Sebahizi yavuze ko ikibazo gikomeye kiri mu rwego rw’WTO ari uko hari amahame yayo amaze igihe adakurikizwa, cyane cyane ku bijyanye no korohereza ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Yibukije ko mu busanzwe amategeko mpuzamahanga ateganya ko ibihugu bikennye byohereza ibicuruzwa ku masoko y’ibihugu bikize bitishyuye amahoro ya gasutamo, bityo gushyiraho imisoro kuri ibyo bicuruzwa bikaba ari ukwica ayo masezerano.

Nubwo bimeze bityo ariko, yavuze ko u Rwanda rutigeze rubona ibindi bihugu bishyiraho imisoro ibangamira ubucuruzi bwarwo ku mugaragaro, uretse Amerika.

Ku rundi ruhande, iyi nama yabereye i Yaoundé yanemeje inkunga ya miliyoni 37 z’amadolari ya Amerika igenewe gufasha ibihugu bikennye guteza imbere ubucuruzi, binyuze muri gahunda ya Enhanced Integrated Framework.

Iyi gahunda yatangiye mu 2005, igamije kongerera ubushobozi ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, by’umwihariko mu guteza imbere inganda nto n’iziciriritse (SMEs), kugira ngo zibashe kugera ku masoko mpuzamahanga.

Sebahizi yavuze ko u Rwanda ruzakoresha ayo mafaranga mu guteza imbere ubuziranenge bw’ibicuruzwa no kongera amahugurwa ku bacuruzi n’abakora mu nganda, binyuze mu gahunda zitandukanye zirimo “Zamukana Ubuziranenge”.

Ati: “Dufite indi myaka 10 yo gukomeza gufasha inganda nto n’iziciriritse kugira ngo zibashe kugera ku buziranenge no ku masoko mpuzamahanga.”

Minisitiri Sebahizi yasobanuye ko ayo mafaranga atazahabwa ibihugu uko byishakiye, ahubwo hazabaho kuyapiganirwa, buri gihugu kigatanga imishinga ifatika igaragaza icyo kizayakoresha.

Ati: “Niba dukeneye nk’inkunga ya miliyoni ebyiri z’amadolari, tugomba gutegura umushinga wumvikana neza (Business Plan), tugapiganwa n’ibindi bihugu.”

Yongeyeho ko gahunda nyinshi zifasha ba rwiyemezamirimo bato mu Rwanda zisanzwe zikoresha inkunga nk’izi, zirimo izishyirwa mu bikorwa na International Trade Centre ndetse n’iza UNDP.

Nubwo imisoro ya Amerika itagize ingaruka zikomeye ku Rwanda ugereranyije n’iyari isanzweho, abayobozi bagaragaza ko ikibazo gikomeye kiri mu ihungabana ry’amategeko mpuzamahanga agenga ubucuruzi.

Icyakora, u Rwanda rukomeje gushaka ibisubizo birambye binyuze mu kongera ubushobozi bw’inganda zarwo no gushaka amasoko mashya, rufashijwe n’inkunga mpuzamahanga nka EIF, mu rwego rwo gukomeza kuzamura ubukungu bwarwo no kwihaza ku isoko mpuzamahanga.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui