Umujyi wa Kigali wisobanuye ku bishyimbo biri hafi kwera byaranduwe bikazamura impaka ndende.

Mu Mujyi wa Kigali hakomeje kuvugwa cyane inkuru y’ibishyimbo byaranduwe bikiri hafi kwera, nyuma y’amafoto n’ubutumwa byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, bikurura impaka ndende mu baturage.

Ibi byatangiye ubwo uwitwa Bagiruwubusa Eric yifashishije urubuga rwa X abaza ubuyobozi bw’umujyi impamvu hafashwe icyemezo cyo kurandura ibishyimbo byari byaratewe n’abaturage, mu gihe hari bamwe bavuga ko bishoboraga gufasha kugabanya ikibazo cy’inzara.

Mu butumwa bwe, yagaragaje ko iki cyemezo gishobora kuba kidashyira mu gaciro, anifashisha amagambo akunze kuvugwa na Paul Kagame ajyanye no gukoresha neza imbaraga n’umutungo, avuga ko kurandura imyaka iri hafi kwera bishobora kuba bitita ku mibereho y’abaturage.

Amafoto yaherekeje ubwo butumwa yagaragazaga abantu barimo kurandura ibishyimbo byari byaratewe ku nkengero z’umuhanda wa kaburimbo, ibintu byatumye benshi bibaza niba ubuyobozi butagombye gushyira imbere inyungu z’abaturage mbere yo gushyira mu bikorwa amategeko.

Icyakora, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwihutiye gusobanura ko icyemezo cyafashwe kigamije kubahiriza amategeko no kurengera ibikorwa remezo.

Umuvugizi w’umujyi, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko guhinga ku nkengero z’imihanda ya kaburimbo bitemewe n’amabwiriza agenga imyubakire n’isuku y’umujyi.

Yagize ko aho ibyo bishyimbo byari byatewe ari ahagenewe ubusitani bugamije gufata ubutaka no kurinda imihanda kwangirika, cyane cyane mu bihe by’imvura nyinshi.

Yongeyeho ko guhinga muri utwo duce bituma amazi adashobora gutambuka neza, bikaba byateza ibibazo birimo inkangu no gusibama kw’imiyoboro y’amazi.

Ubuyobozi kandi bwagaragaje ko nyir’ubwo butaka yari yaraburiwe kenshi n’inzego z’umurenge, asabwa kureka guhinga muri ako gace, ahubwo agashyiraho ubusitani nk’uko amabwiriza abiteganya, ariko ntabyubahirize.

Mu rwego rwo gukumira ibibazo nk’ibi, Umujyi wa Kigali wongeye kwibutsa abaturage bose bafite ubutaka bwegereye imihanda yatunganyijwe ko bagomba kubukoresha mu buryo bwemewe, by’umwihariko bagatera ubusitani bufasha kubungabunga isuku n’ibikorwa remezo.

Nubwo ibisobanuro byatanzwe n’ubuyobozi byumvikanishije impamvu z’icyemezo, impaka ziracyakomeje mu baturage, bamwe bagaragaza ko hakwiye kurebwa uko amategeko yashyirwa mu bikorwa hadahutazwa imibereho y’abaturagee.

Abandi bo bashyigikiye icyemezo, bavuga ko kubahiriza amategeko no kurengera imihanda ari ingenzi ku iterambere rirambye ry’umujyi.

Iyi nkuru yongeye kugaragaza uko imikoreshereze y’ubutaka mu mijyi, by’umwihariko mu duce twegereye imihanda, ikomeje kuba imwe mu ngingo zikomeye zikeneye kumvikanwaho hagati y’ubuyobozi n’abaturage, hagamijwe guhuza iterambere n’imibereho myiza y’abawutuye.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui