U Rwanda rwongeye kugaragaza aho ruhagaze ku bibazo by’umutekano bikomeje kuzambya isi, by’umwihariko intambara iri gufata indi ntera mu Burasirazuba bwo Hagati, rushimangira ko ibikorwa by’ubushotoranyi n’ibitero byibasira abasivile bigomba guhagarara byihuse.
Ibi byagarutsweho ku wa 25 Werurwe 2026 i Genève mu Busuwisi, mu nama y’Akanama k’Uburenganzira bwa muntu mu Muryango w’Abibumbye (Loni), aho ibihugu byaganiraga ku mwanzuro wo kwamagana ibitero Iran ishinjwa kugaba ku bihugu byo muri ako karere.
U Rwanda rwatangaje ko rushyigikiye uwo mwanzuro, ruvuga ko ari ingenzi ko amategeko mpuzamahanga yubahirizwa, cyane cyane arengera ubusugire bw’ibihugu n’umutekano w’abasivile.
Uhagarariye u Rwanda muri iyi nama, Edmond Tubanambazi, yashimangiye ko iki gihugu gihangayikishijwe n’uburyo iyi ntambara ikomeje gukaza umurego.
Yagize ati: “U Rwanda ruhangayikishijwe n’uburyo ibintu bikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwo Hagati. Kurinda abasivile n’ibikorwaremezo byabo, ndetse no kubaha ubusugire bw’ibihugu, ni inshingano z’ibanze zigomba kubahirizwa.”
Ibirego bishinja Iran byakajije umurego nyuma y’uko ku wa 28 Gashyantare 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Israel zitangiye kugaba ibitero kuri Iran. Mu gusubiza, Iran nayo yatangiye kurasa ku bihugu bitandukanye byo mu karere, ibishinja gufatanya n’ibihugu byo mu Burengerazuba.
Ibihugu byibasiwe birimo Bahrain, Kuwait, Oman, Qatar, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Arabie Saoudite na Jordanie. Ibi bitero byibasiye cyane ibikorwaremezo bya gisivile nk’ibibuga by’indege, amahoteli n’ibindi bikorwaremezo by’ingenzi.
Ikindi cyatumye ikibazo kirushaho gukomera ni icyemezo Iran yafashe cyo gufunga umuhora wa Hormuz, inzira inyuzwamo hafi 20% by’ibikomoka kuri peteroli ku Isi. Ibi byagize ingaruka zikomeye ku bukungu bw’isi, byongera impungenge ku izamuka ry’ibiciro n’ihungabana ry’ubucuruzi mpuzamahanga.
Mu mwanzuro warwo, u Rwanda rwashimangiye ko igikenewe byihutirwa ari uguhagarika imirwano no gushyira imbere inzira za dipolomasi.
Tubanambazi yavuze ko u Rwanda rushyigikiye “guhagarika imirwano by’aka kanya, gufata ingamba zihuse zo kurinda abasivile no kubungabunga ibikorwaremezo by’ingenzi, ndetse no kongera umutekano ku nzira z’ubucuruzi zo mu mazi.”
Yongeyeho ko ibiganiro bya dipolomasi ari byo byonyine bishobora gutanga umuti urambye kuri iki kibazo, aho impande zose zisabwa gushyira imbere ibiganiro aho gukomeza ibikorwa bya gisirikare.
Icyo kibazo kirimo no kugira ingaruka ku mubano mpuzamahanga, cyane cyane ko ibihugu u Rwanda rusanzwe rufitanye imikoranire ikomeye ari bimwe mu byibasiwe.
Urugero ni nka Qatar, isanzwe ikorana n’u Rwanda mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere ndetse ikanagira uruhare mu mushinga wo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera.
Emirati Zunze Ubumwe z’Abarabu na zo ni abafatanyabikorwa bakomeye mu bucuruzi, aho u Rwanda rwohereza ibicuruzwa byinshi muri icyo gihugu.
Ku rundi ruhande, Jordanie ifitanye n’u Rwanda umubano ukomeye ushingiye ku masezerano y’ubutwererane yashyizweho umukono mu 2024, akubiyemo ubuhinzi, ubucuruzi, ubuzima n’ubuvuzi.
Muri Mutarama 2026 kandi, u Rwanda na Oman byasinyanye amasezerano ane y’imikoranire arimo ajyanye n’ubwikorezi, ikoranabuhanga ndetse n’iterambere ry’ibyambu byo ku butaka. By’umwihariko, sosiyete y’indege ya Oman Air iteganya gutangira ingendo zijya i Kigali muri Kamena 2026, bikazafasha mu koroshya ubuhahirane.
Muri rusange, u Rwanda rugaragaza ko rushyigikiye amahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga, rugaragaza ko amakimbirane akwiye gukemurwa binyuze mu biganiro aho gukoresha intwaro.
Mu gihe isi ikomeje guhangana n’ingaruka z’iyi ntambara, u Rwanda rushimangira ko kubungabunga ubusugire bw’ibihugu, kurinda abasivile no gufungura inzira z’ubucuruzi ari byo by’ibanze byatuma haboneka ituze rirambye.
Iyi myanzuro ije mu gihe impungenge zikomeje kwiyongera ku ngaruka z’iyi ntambara ku bukungu bw’isi no ku mutekano w’akarere, bigasaba ko amahanga yose afatanya mu gushaka umuti urambye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp



