Mu burengerazuba bwa Kericho muri Kenya, hatangajwe inkuru iteye inkeke nyuma y’uko abashinzwe umutekano bavumbuye imva rusange irimo imirambo igera kuri 32, aho abenshi muri bo ari abana ndetse harimo n’abakiri impinja.
Aya makuru yamenyekanye ku wa Kabiri nyuma y’uko polisi itangiye iperereza rishingiye ku makuru yari yatanzwe n’abaturage ku bijyanye n’ishyingurwa ry’amayobera ry’abantu batari bamenyekanye.
Ku ikubitiro, byavugwaga ko aho hantu hashyinguye imirambo 14 gusa, ariko nyuma yo kuyishakisha, haje gusangwa umubare urenze kure iyo bari biteze.
Umuganga wa leta ushinzwe gusuzuma imirambo, Richard Njoroge, yavuze ko basanze imirambo irimo abana 25 n’abantu bakuru barindwi, ikaba yari yashyizwe mu mifuka ikomeye, ibintu yise “ibidasanzwe kandi biteye impungenge.”
Yongeyeho ko hari n’ibice by’imibiri byari byaciwemo, bityo bikazagenzurwa niba ari iby’umuntu umwe cyangwa benshi.
Yagize ati: “Bimwe muri ibi bice by’imirambo bigaragara nk’aho byaturutse mu bitaro cyangwa mu bubiko bw’imirambo,” ibintu byahise bituma hakekwa ko haba harimo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi cyangwa uburangare bukomeye mu micungire y’imirambo.
Iyi mirambo yabonetse nyuma y’ibikorwa byamaze umunsi wose byo kuyishakisha, ariko byaje guhagarara bitewe n’imvura nyinshi yaguye muri ako gace. Biteganyijwe ko isuzuma ryimbitse (autopsie) ritangira kuri uyu wa Gatatu, hagamijwe kumenya icyishe aba bantu ndetse no kumenya imyirondoro yabo.
Polisi yahise izitira aho hantu kugira ngo iperereza rikorwe neza, mu gihe abaturage n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu basaba ko ukuri kose kujya ahagaragara vuba, cyane cyane ku bijyanye n’abana benshi bagaragara muri iyo mva.
Ibi bibaye mu gihe Kenya itari yaribagiwe neza amahano yabaye mu 2023 azwi nka Shakahola Forest Massacre, aho habonetse amagana y’imirambo y’abantu bikekwa ko bishwe n’ibikorwa bifitanye isano n’idini ry’akayobera. Icyo gihe byafashwe nk’imwe mu mpanuka zikomeye ku Isi zatewe n’amadini y’ubuyobe.
Kugeza ubu, abayobozi baracyashakisha ababa bari inyuma y’uku gushyingurwa kw’amayobera, mu gihe iperereza rikomeje gukorwa n’inzego zitandukanye zirimo iz’ubutabera n’iz’umutekano.
Iyi nkuru ikomeje gukurikirwa hafi, kuko ishobora guhishura byinshi ku mikorere idasanzwe yaba iri inyuma y’ibikorwa nk’ibi, bihungabanya umutima wa benshi muri aka karere no ku rwego mpuzamahanga.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


