Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe 2026, impanuka ikomeye yabereye ku kiraro cya Nyabarongo gihuza Akarere ka Muhanga na Ngororero ugana i Karongi, aho imodoka y’ikamyo yarenze umuhanda ikagwa mu mazi igahita irengerwa, bikaba byateye impungenge ku buzima bw’uyari uyitwaye.
Amakuru yemejwe na Polisi y’u Rwanda agaragaza ko iyi mpanuka yabaye ahagana Saa Tatu n’Igice z’igitondo, aho iyo kamyo yari itwawe n’umushoferi uri mu kigero cy’imyaka 43 y’amavuko. Igeze ku kiraro, yarenze umuhanda, igonga igiti mbere yo kugwa mu mugezi wa Nyabarongo.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangaje ko ibikorwa byo gushakisha uwo mushoferi n’iyo modoka byahise bitangira ku bufatanye n’andi mashami ya Polisi, cyane cyane irishinzwe umutekano wo mu mazi.
Yagize ati: “Ikamyo yageze ku kiraro cya Nyabarongo irenga umuhanda igonga igiti, ihita igwa mu mazi irarengerwa. Ubu turi gukorana n’izindi nzego mu gushakisha umushoferi n’iyo modoka.”
Kugeza ubu, icyateye iyo mpanuka ntikiramenyekana neza, ariko Polisi yatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane impamvu nyamukuru yaba yayiteye.
Iyi mpanuka ije yiyongera ku zindi zikunze kugaragara muri ibi bihe by’imvura nyinshi, aho imihanda iba itameze neza kubera ubunyereri, ibiziba by’amazi n’inkangu, bishobora guteza impanuka ku batwara ibinyabiziga.
Polisi yongeye kwibutsa abatwara ibinyabiziga bose ko bagomba kwitwararika cyane muri ibi bihe, birinda umuvuduko ukabije n’uburangare, kandi bagahora bagenzura imiterere y’umuhanda mbere yo gufata urugendo, kugira ngo hirindwe impanuka zishobora guhitana ubuzima bw’abantu cyangwa kwangiza ibintu.
Abaturage batuye hafi y’aho iyi mpanuka yabereye bagaragaje impungenge batewe n’iyi mpanuka, basaba ko hakongerwa ingamba zo kurushaho kurinda umutekano ku mihanda ikikije Nyabarongo, cyane cyane ku biraro bikunze kunyurwaho n’imodoka nini.
Mu gihe ibikorwa byo gushakisha bikomeje, haracyategerejwe amakuru mashya yatangwa na Polisi ku byavumbuwe n’iperereza ndetse n’uko ubuzima bw’uwari utwaye iyo kamyo bwifashe.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp



