Inkuru y’akababaro yahindutse isomo rikomeye ku baturage, ubuyobozi bubasaba kwirinda amakimbirane n’ibiyobyabwenge

Mu Murenge wa Muyumbu, Akarere ka Rwamagana, abaturage baracyari mu gahinda katewe n’amahano aherutse kuhaba, aho abantu babiri bakekwaho kwica abo bashakanye n’umwana muto baburanishijwe mu ruhame.

Ni igikorwa ubuyobozi buvuga ko kigamije gutanga isomo rikomeye ku baturage bose, ariko nanone kikaba cyarazanye ubutumwa bwo guhumuriza no kongera gukangurira abaturage kwirinda amakimbirane yo mu ngo.

Ibi byabereye mu Kagari ka Bujyujyu ku wa 24 Werurwe 2026, mu nteko y’abaturage yitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’Akarere, Polisi ndetse n’abaturage benshi bari baje kwihera ijisho uko ubutabera butangwa ku byaha by’ubwicanyi byabaye mu miryango.

Abaregwa bombi bemeye ibyaha baregwa, bavuga ko byaturutse ku makimbirane yo mu ngo. Umwe akurikiranyweho kwica umugabo we amuteye icyuma, undi akurikiranyweho kwica umugore we ndetse n’umwana wabo w’imyaka itatu, abahondaguye isuka mu mutwe.

Bose basabye urukiko kugabanyirizwa ibihano, basaba imbabazi ndetse no gusubikirwa igifungo, ariko Ubushinjacyaha bwo bwabasabiye igifungo cya burundu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yihanganishije abaturage, agaragaza ko ibyabaye atari ibisanzwe mu muryango nyarwanda. Yavuze ko ibi byaha bigaragaza ubugome ndengakamere, asaba abaturage kubyitandukanya burundu.

Yagize ati: “Ibi mwumvise hano ni amahano. Umuntu kwica uwo bashakanye kubera amakimbirane, ndetse n’umwana utazi icyabaye, ni ibintu byerekana ubunyamaswa bukabije. Ntibikwiye kubaho mu muryango nyarwanda.”

Yakomeje asaba abaturage kwirinda amakimbirane, agaragaza ko nta kibazo na kimwe cyakemurwa n’urugomo cyangwa kwihanira. Yibukije ko inzego z’ubuyobozi ziriho kuva ku mudugudu kugeza ku karere, zigamije gufasha abaturage gukemura ibibazo mu nzira z’amahoro.

Ikindi cyagarutsweho cyane muri iyi nteko ni uruhare rw’ibiyobyabwenge, by’umwihariko inzoga z’inkorano nka kanyanga, mu guteza ibyaha. Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rwamagana, SP Benjamin Gashayija, yavuze ko hari igihe abantu banywa ibyo biyobyabwenge kugira ngo bibatinyure gukora ibyaha.

Yagize ati: “Hari uwishe umugore n’umwana we wabanje kunywa kanyanga kugira ngo imukuremo ubwoba. Ibi biyobyabwenge ni bimwe mu bituma abantu batakaza ubumuntu bagakora amahano nk’aya.”

Polisi yasabye abaturage kubyirinda no gutangira amakuru ku gihe igihe babonye ibimenyetso by’amakimbirane cyangwa imyitwarire ishobora kuvamo ibyaha.

Abaturage bitabiriye iburanisha na bo bagaragaje ko bishimiye uburyo ryakozwe mu ruhame, bavuga ko ari isomo rikomeye ribafasha gusobanukirwa uburemere bw’ibyaha by’ubwicanyi.

Uwiragiye Immaculée yagize ati: “Kuba baburanishirijwe mu ruhame bitwigisha twese. Ubu ubwicanyi buragenda bwiyongera, ubuyobozi bukwiye kongera ubukangurambaga bwo kuganiriza abaturage.”

Mugabo Ildephonse na we yunzemo ati: “Birababaje kubona hari abantu bagifite umutima wo kwica. Hakwiye kongerwa inama no kurwanya inzoga zitemewe, kuko ari zo zituma abantu benshi bakora ibyaha.”

Hari kandi inkuru yavuzwe y’umugabo washutse umugore ngo ajye kwica umugabo we kugira ngo bazabane, ibintu ubuyobozi bwamaganye bikomeye, busaba abaturage gushishoza no kwirinda abantu babashora mu byaha.

Ubuyobozi bw’Akarere bwijeje abaturage ko bugiye kongera imbaraga mu bukangurambaga bugamije gukemura amakimbirane yo mu ngo no kurwanya ibiyobyabwenge, mu rwego rwo gukumira ibyaha nk’ibi.

Biteganyijwe ko aba bakekwaho ibyaha bazasomerwa urubanza ku wa 27 Werurwe 2026 saa sita z’amanywa, nabyo bikazabera mu ruhame mu Kagari ka Bujyujyu, mu rwego rwo gukomeza gutanga ubutumwa bw’uko ubutabera bukora kandi ko ibyaha bidahanwa bitazihanganirwa.

Nubwo igikomere cyatewe n’aya mahano kigikomeye, abaturage ba Muyumbu bahumurijwe ko hari ingamba zikomeje gufatwa kugira ngo umutekano n’imibanire myiza bisubire mu miryango, bityo aya mahano abe isomo rikomeye ryubaka ejo hazaza heza.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Ku wa 24 Werurwe 2026 i Rwamagana haburanishirijwemo umugore ukekwaho kwica umugabo we amuteye icyuma n’umugabo ukekwaho kwica umugore we n’umwana w’imyaka itatu abakubise isuka mu mutwe 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui