Inkuru y’incamugongo mu umujyi wa Louisville muri Leta ya Kentucky, aho umugabo w’imyaka 57 witwa Patrick Brents akekwaho kwivugana umugore we, Carolyn Ross-Brents, amurashishije imbunda nyuma y’amakimbirane ashingiye ku mirimo yo mu rugo.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Werurwe 2026, ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 16 z’umugoroba (6:16 PM), nibo polisi yo mu mujyi wa Louisville (LMPD) yageze mu rugo rw’uyu muryango nyuma yo guhamagarwa n’abaturanyi bavuga ko humvikanye urufaya rw’amasasu.
Polisi yasanze Carolyn Ross-Brents yakomerekejwe bikomeye n’amasasu, maze Patrick Brents ahita atabwa muri yombi bitabaye ngombwa ko atoroka.
Nk’uko bigaragazwa n’inyandiko z’urukiko n’ubuhamya bwakusanyijwe, Carolyn Ross-Brents yiteguraga kujya mu rugendo, maze asaba umugabo we gukoropa inzu kugira ngo bazagaruke isukuye. Icyo cyifuzo cyoroheje cyaje kuvamo intonganya zikomeye, kugeza ubwo Patrick Brents yinjiye mu cyumba cye agafata imbunda.
Ubuhamya buteye agahinda: Umwe mu bana b’uyu muryango wari uri mu nzu icyo gihe, yagerageje kwinginga se ngo ashyire imbunda hasi ariko undi amubaza amagambo akakaye ati: “Uratekereza ko wankorera iki?”
Uwo mwana yahise abona nyina araswa mu nda agwa hasi, ahita yiruka hanze atabaza inzego z’ubutabazi (911).
Mu gihe abatangabuhamya bemeza ko kurasa byari bigambiriwe, Patrick Brents we yabwiye abashinzwe umutekano ko imbunda “yirashije” bitari ku bushake mu gihe yageragezaga gusohoka mu nzu. Icyakora, ubuhamya bw’umwana we n’ibimenyetso byasanzwe aho byabereye bivuguruza ibyo yavuze.
Kuri ubu, uyu mugabo afungiye muri gereza y’ahitwa Louisville akaba akurikiranyweho: Icyaha cy’ubwicanyi n’Ihohoterwa ryo mu muryango ryakoreshejwe intwaro.
Iki cyago cyongeye gukura umutima abaturage ba Louisville, gishimangira uburyo amakimbirane yo mu ngo ashobora guhinduka ubwicanyi mu kanya nk’ako ijisho mu gihe hari n’izindi ntwaro mu nzu.
Urupfu rwa Carolyn Ross-Brents rugaragaza isura y’ikibazo gikomeye aho amakimbirane yoroheje yo mu rugo (nko gukoropa inzu) ahinduka ubwicanyi bw’ishinsherimunsi kubera itungwa ry’intwaro.
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ihohoterwa ryo mu rugo riri mu bintu bihitana abagore benshi buri mwaka.
Imibare iteye ubwoba: Ubushakashatsi bwerekana ko umugore umwe mu banyamerika bane (1/4) ahura n’ihohoterwa rikomeye rishingiye ku gitsina mu buzima bwe.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

