Umugore wa Perezida w’u Burundi, Angeline Ndayubaha, ari mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye inama mpuzamahanga igamije guteza imbere imibereho myiza y’abana, ariko uko yakiriwe akigera i Washington DC byateje impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga.
Ndayubaha yageze i Washington ku wa 23 Werurwe 2026, aje kwitabira inama ya Global Coalition for Childhood, umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira n’imibereho myiza y’abana.
Iyi nama yateguwe ku bufatanye n’Umugore wa Perezida wa Amerika, Melania Trump, ikaba igamije kurebera hamwe uburyo ibihugu n’imiryango byafatanya mu guteza imbere uburere, ubuzima n’uburenganzira bw’abana ku isi.
Gusa amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko akigera ku kibuga cy’indege, Ndayubaha yakiriwe n’abantu bake baturutse muri ambasade y’u Burundi gusa, nta muyobozi n’umwe wo ku ruhande rwa Amerika wari uhari nk’uko bisanzwe bikorwa ku banyacyubahiro.
Ibi byahise bituma abantu benshi bagaragaza ibitekerezo bitandukanye, bamwe babifata nk’ikimwaro ku rwego rw’ububanyi n’amahanga.
Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yagize ati: “Umugore wa Perezida watumiwe na mugenzi we, ariko akagera aho agasanga nta muyobozi n’umwe umwakiriye? Ibi birenze urucantege.”
Undi we yagize ati: “Iwacu n’umuturage uvuye mu cyaro tujya Nyabugogo kumwakira kuri bisi! None umuntu ufite urwego nk’urwo agera ku kibuga cy’indege nta muntu umwakiriye?”
Aya magambo agaragaza uko bamwe mu baturage babifashe nk’ikintu kidasanzwe, ndetse bamwe bagifata nk’igisebo.
Nubwo nta tangazo ryihariye ryasohowe n’inzego za Amerika risobanura ibyabaye, hari abasesenguzi bemeza ko kwakira abashyitsi ku kibuga cy’indege bitajya bikorwa kimwe ku bayobozi bose, cyane cyane ku bagore b’abakuru b’ibihugu, aho akenshi bakirwa n’abahagarariye ambasade aho kuba abayobozi bakuru ba Leta.
Hari kandi ababona ko ibi bishobora kuba ari ibisanzwe mu mitegurire y’ingendo zimwe na zimwe, bitewe n’uko gahunda y’inama iteye cyangwa urwego rw’uwatumiye n’uwatumiwe.
Nubwo ibi byavuzwe cyane, intego nyamukuru y’uruzinduko rwa Ndayubaha iracyibanze ku ruhare rwe mu bikorwa byo guteza imbere abana.
Inama ya Global Coalition for Childhood iri kuba ku wa 24 no ku wa 25 Werurwe 2026, igamije gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo byugarije abana ku isi, no gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


