Leta y’u Rwanda yemeje ko urubyiruko rudakaraba ari ikibazo gikomeye mu modoka rusange

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubuzima bwiza n’isuku rusange, Leta yagaragaje ko hakiri imbogamizi zikomeye, by’umwihariko mu modoka zitwara abagenzi, aho bamwe mu bazigana bagaragaza imyitwarire idahwitse ijyanye n’isuku y’umubiri.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, yagarutse kuri iki kibazo ashimangira ko kudakaraba kw’abagenzi ari imwe mu mbogamizi zikomeje kugaragara mu buryo bugaragara mu modoka rusange no mu bindi bice bihurirwamo n’abantu benshi.

Yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa X, asubiza bamwe mu baturage bagaragaje ibitekerezo bitandukanye ku butumwa yari aherutse gutanga mu Nama Nkuru ya Gatandatu y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi yabaye ku wa 22 Werurwe 2026.

Muri iyo nama, Amb. Uwihanganye yatanze urugero rw’ibyamubayeho, aho yigeze kugenda mu modoka yerekeza i Huye, agasanga harimo umusore utari wiyuhagiye, anukira cyane abari bayirimo, ibintu byateye impungenge ku mibereho myiza y’abagenzi.

Ibi byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bakoresha izo mbuga, barimo uwitwa Kanisekere na Murenzi Abdallaziz, bagaragaje ko ikibazo cy’isuku nke gishobora no guterwa n’ubukene cyangwa imibereho itoroshye, bityo ko kidakwiye gufatwa nk’ikibazo cy’imyitwarire gusa.

Gusa Amb. Uwihanganye yanenze uburyo bamwe bahindura ubutumwa bwe, ashimangira ko isuku ari inshingano ya buri wese, cyane cyane igihe umuntu agiye ahahurira n’abandi. Yibukije ko kugira isuku ari igice cy’uburere rusange umuntu wese akwiye kuba yarahawe.

Yagize ati: “Umwanda ntusaba kuba ari benshi kugira ngo ube ikibazo. N’iyo ari umuntu umwe, ashobora kubangamira abandi bose bari hamwe.”

Yakomeje asaba cyane cyane urubyiruko kugira uruhare mu guhindura iyo myitwarire, agaragaza ko ari rwo mbaraga z’igihugu zishobora gutuma ikibazo cy’isuku nke kigabanuka cyangwa kigacika burundu.

Ati: “Urubyiruko niruhaguruka, iki kibazo cyacika. Ni ikibazo gikomeye cyane mu modoka rusange, gishobora gutuma bamwe batinya kuzigana, ariko tunagisanga no mu zindi serivisi zihurirwamo n’abantu benshi.”

Ibi bije byiyongera ku mabwiriza aherutse gushyirwaho na Minisiteri y’Ubuzima agamije gukomeza kwimakaza isuku n’isukura mu gihugu hose. Aya mabwiriza asaba buri muntu kwita ku isuku y’umubiri no ku bidukikije, haba aho atuye, aho akorera ndetse n’ahandi hahurira abantu benshi.

Mu by’ingenzi bikubiye muri ayo mabwiriza harimo ukwiyuhagira nibura rimwe ku munsi, koza amenyo kabiri ku munsi hakoreshejwe uburoso n’umuti w’amenyo, kwita ku isuku y’umusatsi, no gukaraba intoki mbere yo gutegura cyangwa gufata amafunguro ndetse na nyuma yo kuva ku musarane.

Harimo kandi kwambara imyenda isukuye buri gihe, cyane cyane iy’imbere, no kwambara inkweto zisukuye, mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’umuntu ku giti cye no kwirinda kwanduza abandi.

Abasesenguzi b’imibereho myiza y’abaturage bagaragaza ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kwimakaza isuku mu Rwanda, hakiri urugendo rurerure, cyane cyane mu guhindura imyumvire ya bamwe mu baturage ku bijyanye n’isuku y’umubiri mu ruhame.

Bemeza ko ubukangurambaga buhoraho, bufatanyije n’inzego zose zirimo urubyiruko, ari bwo bushobora gutuma habaho impinduka zirambye, bigafasha kugabanya ibibazo by’isuku nke bikigaragara mu modoka rusange no mu zindi serivisi zihurirwamo n’abantu benshi.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui