Amakuru mashya aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko mu ishyamba rya Kibira riherereye muri Komine Bukinanyana, mu ntara ya Bujumbura, hakomeje kuvugwa imyitozo ya gisirikare ikomeye imaze ibyumweru birenga bitatu ikorerwa mu ibanga rikomeye, irimo Imbonerakure n’abantu bavuga Ikinyarwanda.
Iyi myitozo bivugwa ko irimo abantu batandukanye barimo abahoze boherejwe mu mirwano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’abandi barwanyi bavuga indimi zitandukanye zirimo Ikinyarwanda, Ikirundi, Igiswahili n’Igifaransa.
Amakuru atangwa n’abaturage baturiye aka gace, agaragaza ko hari n’abanyamahanga baboneka muri iyi myitozo, bamwe muri bo bakaba ari abazungu.
Abaturage baganiriye n’ibitangazamakuru byo mu Burundi bavuga ko abari muri iyi myitozo bambaye imyambaro isa n’iy’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iz’u Burundi, ibintu bavuga ko bishobora kuba bigamije gutuma ibi bikorwa bigaragara nk’ibisanzwe bya gisirikare.
Amakuru kandi agaragaza ko iyi myitozo iri gutangwa n’abasirikare b’u Burundi, bafashijwe n’abatoza b’abanyamahanga bafite ubumenyi mu bya gisirikare.
Imodoka za gisirikare zikaba zigaragara zitwara ibiribwa n’ibikoresho bitandukanye bijya gufasha abari mu myitozo, mu gihe hari n’aho abaturage bavuga ko basabwa gutanga umusaruro wabo kugira ngo ugaburire abo barwanyi.
Ibi bikorwa byagize ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage baturiye ishyamba rya Kibira. Benshi bavuga ko babujijwe kujya gusarura imyaka yabo iri muri ako gace, ibintu byabashyize mu bwoba no mu gihirahiro.
Umwe mu baturage yagize ati: “Ntitukijya mu mirima yacu. Batubwiye mbere ko ari imyitozo isanzwe, ariko ubu duhora twumva amasasu, bikadutera impungenge zikomeye.”
Iyi myitozo ije yiyongera ku makuru amaze iminsi avugwa mu karere k’ibiyaga bigari, agaragaza ukwiyongera kw’ibikorwa bya gisirikare n’imyiteguro y’imirwano mu bihugu bitandukanye, cyane cyane mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abasesenguzi b’akarere bavuga ko iyi myitozo ishobora kuba ifitanye isano n’imiterere y’umutekano ukomeje guhindagurika muri aka karere, aho imitwe itandukanye ikomeje kugaragaza imbaraga no gushaka kwagura ibikorwa byayo.
Nubwo nta tangazo riratangazwa n’ubutegetsi bw’u Burundi kuri aya makuru, abaturage bakomeje gusaba ko habaho ibisobanuro byimbitse ku biri kubera muri iri shyamba rya Kibira, ndetse n’ingamba zafatwa kugira ngo umutekano n’imibereho yabo bidakomeza guhungabana.
Mu gihe ibi bikomeje kuvugwa, impungenge z’abaturage ziriyongera, cyane cyane ku ngaruka zishobora guterwa n’iyi myitozo ku mutekano wabo n’akarere muri rusange.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

