Perezida Kagame yasabiye ubutabera umubyeyi witabye Imana azize kwangirwa serivisi z’ubuvuzi

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yongeye kugaragaza impungenge ku ireme rya serivisi zihabwa abaturage, asaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku rupfu rw’umubyeyi wo mu Karere ka Karongi witabye Imana nyuma yo kwangirwa ubuvuzi ku kigo nderabuzima.

Ibi yabigarutseho ku wa Mbere, mu nama yahuje abayobozi b’inzego za Leta yabereye mu kigo cya gisirikare cya Gako giherereye mu Karere ka Bugesera, aho yibanze ku bibazo by’imiyoborere n’imikorere itanoze mu gutanga serivisi.

Amakuru agaragaza ko muri Gashyantare 2020, uwo mubyeyi wari utwite inda yenda kuvuka yageze ku kigo nderabuzima cya Biguhu, giherereye mu Murenge wa Kirinda, ashaka serivisi zo kubyara no kwipimisha. Icyakora, yaje kubanza gusabwa kunyura ku bakozi bashinzwe Mituweli kugira ngo bahamye uburenganzira bwe bwo kwivuza.

Nubwo yari yarishyuye ubwisungane mu kwivuza, basanze butari bwamara ukwezi nk’uko amabwiriza y’icyo gihe yabiteganyaga, bityo yangirwa kuvurwa. Ibi byatumye asubira iwe atahawe ubufasha bwihuse yari akeneye.

Nyuma yo gusubira mu rugo, uwo mubyeyi yaje kubyara atageze kwa muganga, ariko aza kwitaba Imana nyuma yo kudahabwa ubuvuzi bukwiye.

Perezida Kagame yavuze ko ibyabaye kuri uwo mubyeyi bitari ikibazo cy’imikorere mibi gusa, ahubwo ko bifite isura y’“ubugizi bwa nabi,” ashimangira ko hari abantu bagomba kubibazwa.

Yagize ati: “Yarabinginze kandi byagaragaraga ko ameze nabi, ariko ntibamufasha. Ibi si ugutanga serivisi mbi gusa, ni ikibazo gikomeye gikwiye gukurikiranwa.”

Umukuru w’Igihugu yanagaragaje ko iyo uwo mubyeyi aza kuvurwa, n’ibijyanye n’amafaranga byari gukemurwa nyuma, aho ubuyobozi cyangwa undi wese wagira uruhare mu kumufasha byari gukurikiranwa mu buryo butabangamiye ubuzima bwe.

Mu rwego rwo gushaka ukuri kuri iki kibazo, Perezida Kagame yahaye umukoro Minisitiri w’Ubutabera, Emmanuel Ugirashebuja, wo kugenzura uko byagenze no kumenya niba ababigizemo uruhare barigeze babiryozwa.

Yanabajije ati: “Abo bantu bari hehe ubu? Ntibishoboka ko ibintu nk’ibi biba hanyuma ababigizemo uruhare bakidegembya.”

Ku rundi ruhande, umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Gérald Muzungu, yasabwe gukurikirana iki kibazo byihariye no gufata ingamba zituma ibyabaye bitazongera kubaho ahandi.

Iki kibazo cyongeye kwibutsa abayobozi n’abakozi b’inzego zitanga serivisi ko ubuzima bw’umuturage bugomba kuza ku isonga, kandi ko amategeko n’amabwiriza bidakwiye gukoreshwa mu buryo bubangamira uburenganzira bwo kubaho kw’abaturage.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui