Nyuma y’igitaramo gikomeye cyabereye i Kigali muri B.K Arena, umuhanzi w’icyamamare ku Isi Doja Cat yakomeje kuvugisha benshi mu Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga, aho ibikorwa bye byahuriranye n’impaka zikomeye ku myambarire ndetse n’amateka y’umuryango we.
Iki gitaramo cyitabiriwe n’abatari bake cyashimishije benshi, cyane cyane binyuze mu bihangano bye bikunzwe nka “Say So” na “Paint the Town Red”.
Gusa nubwo ibyishimo byari byinshi, bamwe mu Banyarwanda bagaragaje impungenge ku myambarire y’uyu muhanzi, bavuga ko itajyanye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Izi mpaka zahise zigerwaho n’inzego za Leta, aho Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Jean-Népo Abdallah Utumatwishima, yasobanuye ko abantu bakwiye kumva itandukaniro riri hagati y’aho ibintu bikorerwa.
Yagize ati: “Urubyiniro rw’umuziki si urusengero, si Inteko y’Umuco cyangwa ishuri. Umuhanzi atarama bijyanye n’ubuhanzi bwe, kandi buri kintu kigomba kubahwa mu mwanya wacyo.”
Yongeyeho ko umuhanzi nyarwanda wakwigana iyo myitwarire atabaye yaratojwe neza umuco.
Mu gihe izi mpaka zari zishyushye, ku rundi ruhande, Doja Cat yanavuzweho cyane ku bijyanye n’umubano we na se, Dumisani Dlamini. Ibi byakurikiye amagambo uyu muhanzi yatangaje amushinja kuba umubyeyi utarigeze yita ku nshingano ze.
Doja Cat yavuze ko yagerageje kuvugana na se igihe yari muri Afurika y’Epfo, ndetse akamutumira mu gitaramo cye, ariko akamubwira ko atazabasha kukitabira kubera ko batari basanzwe bavugana cyane. Ibi byatumye amushinja kuba yarirengagije inshingano zo kuba umubyeyi.
Gusa se w’uyu muhanzi yahise abihakana yivuye inyuma, avuga ko ibyo umukobwa we yavuze atari ukuri, ahubwo ko byatewe n’imyumvire yashyizwemo na nyina, Deborah Elizabeth Sawyer. Yavuze ko atigeze ata abana be, kandi ko umukobwa we yari afite ubushobozi bwo kumubona ariko akabyirengagiza.
Yagize ati: “Ndi umugabo uhamye. Ntawe ukwiye kuvuga nabi umukobwa wanjye kuko ndamukunda. Ariko ibyo yavuze si byo, ahubwo byaturutse ku byo yashyizwemo na nyina.”
Nubwo hari uku guterana amagambo, uyu mugabo yasabye abantu kudatera amabuye umukobwa we, ashimangira ko amukunda kandi amwifuriza ibyiza mu mwuga we w’ubuhanzi.
Ibi byose byabaye mu gihe Doja Cat akomeje kuzamuka mu muziki mpuzamahanga, ariko bigaragaza ko n’ubwo ibyamamare bigira ubuzima bushimishije ku rubyiniro, inyuma yabyo hari inkuru z’umuryango, umuco n’imibanire bikomeza kuba ingorabahizi.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp




