Umukirisitu yajyanye umushumba w’itorero mu nkiko amuziza kurarura umugore we akoresheje umutungo w’urusengero

Umukirisitu yajyanye umushumba w’itorero mu nkiko amuziza kurarura umugore we akoresheje umutungo w’urusengero

Mu mujyi wa Nairobi muri Kenya, haravugwa inkuru ikomeye imaze iminsi ivugisha benshi nyuma y’uko umugabo ajyanye mu nkiko umushumba w’itorero amushinja kumusenyera urugo no gukoresha nabi umutungo w’itorero.

Uyu mushumba witwa Charles Muhia Ng’ang’a, uyobora Itorero rya Chapel Mamlaka Hill rizwi nk’irikomeye muri uwo mujyi, ari mu mazi abira nyuma y’ibirego byatanzwe na Njihia Njoroge, umwe mu bakirisitu baryo umaze imyaka isaga 30 ari umukirisitu waryo.

Nk’uko bigaragazwa n’ibyashyikirijwe urukiko rwa Milimani ku wa 16 Werurwe 2026, Njoroge yashyikirije ibimenyetso birimo ubutumwa bugufi n’amajwi byanyujijwe kuri WhatsApp, bivugwa ko byerekana umubano udasanzwe hagati y’uyu mushumba n’umugore we.

Njoroge avuga ko yatunguwe no kubona ayo makuru muri telefoni y’umugore we, ubwo yari yayitije umwana wabo, aho yasanzemo ubutumwa bwuzuyemo amagambo y’urukundo ndetse n’ibitekerezo byimbitse byaganishaga ku mubano urenze uw’ubuyobozi bwa gikirisitu.

Mu butumwa bumwe bwashyikirijwe urukiko, uyu mushumba yabwiye uwo mugore amagambo agaragaza ko amukunda cyane, anashimangira ko atigeze akorana n’umuntu umeze nka we, ibintu byafashwe nk’ibigaragaza urukundo rwihariye.

Hari n’ubundi butumwa bwagaragaye burimo amagambo atari akwiriye umukozi w’Imana, harimo n’ubwagaragazaga gahunda zo guhura mu bihe by’ibanga ndetse n’ibitekerezo byatuma abantu bakeka ko haba hari umubano wihariye.

Njoroge avuga ko ibi byamubabaje cyane, cyane ko mu bihe byashize yari yitabaje uyu mushumba amusaba kumufasha kugarura umubano we n’umugore, atazi ko ari na we uri inyuma y’ihungabana ry’urugo rwe.

Yagize ati: “Nagejeje ikibazo cyanjye ku muntu nizeraga ko ari umuyobozi wanjye mu buryo bw’umwuka, ariko birangiye ari we uri mu byansenye.”

Ku ruhande rwe, Charles Muhia Ng’ang’a yemera ko yandikiranye n’uwo mugore, ariko akavuga ko byari ubusabane busanzwe, adafite umugambi uwo ari wo wose wo kumusambanya.

Mu majwi yashyikirijwe urukiko, uyu mushumba yumvikana avuga ko atigeze yifuza kuryamana n’uwo mugore, anifashisha indahiro agira ati: “Imana inyice niba narigeze ntekereza kumusambanya.”

Icyakora, Njoroge akomeza avuga ko atanyuzwe n’ibisobanuro by’uyu mushumba, ndetse ko ibimenyetso bifatika bifite uburemere buhagije bwo kugaragaza ko habayeho ubugambanyi.

Si ibyo gusa, kuko uyu mugabo yanagaragaje ko mu iperereza yakoze kuri telefoni y’umugore we, yabonye ibimenyetso byerekana ko hari imikorere idahwitse mu micungire y’umutungo w’itorero, aho amafaranga menshi ashobora kuba yarakoreshejwe mu nyungu bwite z’uyu mushumba.

Ibi birego byombi, iby’urukundo ritemewe n’iby’imicungire mibi y’umutungo, byatumye uru rubanza rufata indi ntera, rukaba ruri gukurikiranwa n’abantu benshi, haba mu bakirisitu ndetse no mu bandi baturage.

Kugeza ubu, urukiko rwa Milimani rukomeje gusuzuma ibimenyetso byatanzwe n’impande zombi, mu gihe hategerejwe imyanzuro ishobora kugira ingaruka zikomeye ku izina ry’itorero ndetse n’imibereho y’ababigizemo uruhare.

Iyi nkuru yongeye kuzamura impaka ku nshingano z’abayobozi b’amadini, aho benshi basaba ko hakwiye kubaho igenzura rikomeye ku myitwarire n’imicungire y’imitungo y’amatorero, mu rwego rwo kurinda icyizere cy’abayoboke babo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui