Ku kibuga cy’Indege hafatiwe hafi miliyari 3 Frw, hakekwa ibikorwa by’inyerezwa ry’imari ya Leta.
Mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, i Kinshasa, hafatiwe amafaranga menshi y’amadolari ya Amerika agera hafi kuri miliyoni ebyiri, ni ukuvuga arenga miliyari 2,9 z’amafaranga y’u Rwanda.
Aya madolari yari ahishwe mu buryo budasanzwe mu mavarisi abiri, mu gikorwa cyabereye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Ndjili.
Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Werurwe, ubwo abashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege bari mu igenzura risanzwe ry’abagenzi bakora ingendo mpuzamahanga.
Mu gusuzuma imizigo, baje kuvumbura ayo mafaranga angana na miliyoni 1.9$, yari apakiwe mu buryo bwihishe, ibintu byahise bikurura impungenge.
Amakuru yatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera wa Congo, Guillaume Ngefa, agaragaza ko hari impamvu zikomeye zituma hakekwa ko ayo mafaranga yari agiye gukoreshwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yagize ati: “Birashoboka ko ayo mafaranga yari agenewe ibikorwa bitemewe, cyangwa se agiye kugabanywa mu buryo butanyuze mu mucyo.”
Minisitiri Ngefa yahise ategeka inzego zibishinzwe, zirimo Umushinjacyaha Mukuru, gutangira iperereza ryimbitse kuri iyi dosiye, ashimangira ko rigomba gukorwa nta kurobanura cyangwa igitutu icyo ari cyo cyose.
Amakuru aturuka mu nzego z’ubutabera avuga ko ayo mafaranga yahise ashyirwa abashinjacyaha, hakorwa inyandiko zigaragaza uko byagenze, ndetse n’abari bafite aho bahuriye n’ayo mafaranga. Nyuma y’aho, ayo mafaranga yahise ajyanwa kubikwa muri Banki Nkuru ya Congo, mu gihe iperereza rikomeje.
Byongeye kandi, dosiye yose yashyikirijwe ishami ryihariye rishinzwe iperereza ku byaha bifitanye isano n’imari, kugira ngo hakorwe isesengura ryimbitse ku nkomoko y’ayo mafaranga, aho yari ari kwerekeza n’icyo yagombaga gukoreshwa.
Abasesenguzi mu by’imari n’umutekano bavuga ko iki gikorwa gishobora kuba gifitanye isano n’ibyaha bikomeye birimo kunyereza umutungo, kunyereza imisoro, cyangwa ibikorwa by’icuruzwa ry’amafaranga mu buryo butemewe (money laundering), bikunze kugaragara mu bihugu bifite ubukungu bugihura n’ibibazo by’imiyoborere.
Ubusanzwe, amategeko mpuzamahanga n’ay’ibihugu byinshi ateganya ko nta muntu wemerewe gutwara amafaranga arenga ibihumbi 10$ mu ntoki (cash) atabitangaje, mu rwego rwo gukumira ibyaha by’iyezandonke n’iterabwoba rishingiye ku mafaranga.
Ibi bibaye mu gihe ubuyobozi bwa Congo bukomeje gushimangira ingamba zo kurwanya ruswa n’inyerezwa ry’umutungo wa leta, aho inzego zitandukanye zigaragaza ubushake bwo gukurikirana abakekwaho ibyaha by’imari, nubwo hakigaragara impaka ku bushobozi n’ubwigenge bw’izo nzego.
Iperereza rikomeje, mu gihe abaturage bategereje kumenya ukuri ku nyiri ayo mafaranga n’icyo yari agamije, ndetse n’ingaruka iyi dosiye ishobora kugira ku rugamba rwo kurwanya ruswa n’ikorwa ry’ibyaha by’imari muri iki gihugu.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

