Habaye impanuka ikomeye cyane y’Indege yagonganye n’Imodoka igahitana ubuzima bwa benshi
Mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, ku kibuga cy’indege cya LaGuardia giherereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, habereye impanuka ikomeye y’indege yagonganye n’Imodoka, abapilote babiri bahasiga ubuzima.
Iyi mpanuka yahungabanije ibikorwa by’indege muri ako gace, nyuma y’uko indege ya Air Canada Express igonganye n’imodoka ishinzwe ubutabazi ku butaka.
Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo muri Amerika agaragaza ko iyi ndege yo mu bwoko bwa CRJ-900 yari iturutse i Montreal muri Canada, yari imaze kugwa ku kibuga igabanya umuvuduko, ubwo yagonganaga n’imodoka ya kizimyamwoto yari iri mu kazi ko gutabara ahabereye indi mpanuka.
Iyo mpanuka yabaye mu masaha ya saa tanu z’ijoro (11:38pm), mu gihe ikibuga cyari cyugarijwe n’imvura nyinshi yari yaguye i New York, ibintu byatumye inzira z’indege (runway) ziba zitose, nubwo bitaremezwa niba ari byo byagize uruhare muri iyi mpanuka.
Amakuru yemejwe n’inzego zishinzwe umutekano n’ubwikorezi bw’indege avuga ko abapilote babiri bari batwaye iyo ndege bahise bitaba Imana bazize ibikomere bikomeye, mu gihe abapolisi babiri bari mu modoka bagonganye nayo bakomeretse bikomeye, ariko bikaba biteganyijwe ko bazakira.
Abagenzi 72 bari muri iyo ndege hamwe n’abakozi bane bayikoragamo bose barokotse, nubwo bamwe bakomeretse. Umwe mu bakobwa bakoraga mu ndege (flight attendant) yajugunywe hanze y’indege akiri ku ntebe ye, ariko ku bw’amahirwe arokoka ahita ajyanwa kwa muganga.
Amafoto n’amashusho byafatiwe aho byabereye agaragaza ko igice cy’imbere cy’indege cyangiritse bikomeye, mu gihe imodoka ya kizimyamwoto nayo yangiritse cyane nyuma yo kugongana n’indege, igahindukira ikarambarara ku ruhande.
Iyi mpanuka yahise ituma ubuyobozi bushinzwe iby’indege muri Amerika bufata icyemezo cyo gufunga by’agateganyo ikibuga cya LaGuardia, buhagarika indege zose zagombaga kuhaguruka no kuhagera, kugira ngo habanze hakorwe iperereza no gukuraho ibisigazwa by’impanuka.
Ikigo cy’Amerika gishinzwe umutekano mu by’ubwikorezi (NTSB) cyatangaje ko cyohereje itsinda ryihariye rigiye gukora iperereza kuri iyi mpanuka, mu gihe ikigo gishinzwe iby’indege (FAA) nacyo cyatangiye gushakisha icyateye iyi mpanuka.
Amajwi yafashwe mu itumanaho ry’abayobora ingendo z’indege (air traffic control) yumvikanamo abashinzwe kugenzura indege batangazwa n’ibyabaye, umwe agira ati: “Ndabona mwagonganye n’imodoka, mugume aho muri, ubufasha buraje.”
Ubuyobozi bw’icyambu cya New York na New Jersey, busanzwe bucunga iki kibuga, bwemeje ko imodoka yagonganye n’indege yari yemerewe kwambuka inzira y’indege, ikaba yari igiye gutabara ahabereye indi mpanuka, ibintu biri mu biri gukorwaho iperereza.
Kugeza ubu, icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana neza, gusa harakekwa ibintu birimo amakosa mu itumanaho, imiterere y’ikirere ndetse n’imiyoborere y’ibikorwa ku kibuga cy’indege.
Ikibuga cya LaGuardia gikomeje gufungwa mu gihe iperereza rigikomeje, bikaba byateje guhagarara gukomeye mu ngendo z’indege muri aka gace, ndetse abagenzi benshi bakomeje guhura n’imbogamizi mu migendekere yabo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp






