Mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, impaka zikomeje kuba nyinshi nyuma y’umukino utabaye wahuzaga Gasogi United FC na Rayon Sports FC, warangiye hatewe mpaga y’ibitego 3-0, ibintu byahise bituma hatangira kuvugwa ikibazo cy’amategeko n’imikorere ya shampiyona.
Uyu mukino wari uw’Umunsi wa 25 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, wari wabanje gushyirwa kuri Kigali Pelé Stadium saa cyenda z’amanywa, ariko uza kwimurirwa kuri Stade Amahoro ukinwa saa yine z’ijoro, nyuma y’umukino mpuzamahanga wahuje Al Hilal SC na RS Berkane.
Icyakora, Gasogi United ntiyigeze igera ku kibuga, ivuga ko itigeze imenyeshwa izi mpinduka mu buryo bukurikije amategeko. Ubuyobozi bwayo buvuga ko bari bakwiye kubimenyeshwa nibura amasaha 48 mbere, nk’uko amategeko ya shampiyona abiteganya.
Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa Rwanda Premier League buvuga ko bwubahirije amategeko yose, ndetse ko Gasogi United yamenyeshejwe binyuze mu nzira zisanzwe zikoreshwa mu itumanaho hagati y’amakipe, zirimo email.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa, yatangaje ko impinduka zakozwe ku wa Gatanu, zisobanura ko habaye igihe gihagije cyo kumenyesha amakipe yose. Yashimangiye ko atari ubwa mbere imikino ihindurwa mu rwego rwo guhuza gahunda n’andi marushanwa mpuzamahanga.
Icyakora Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC, we ntabyemeranya n’ibi, aho yavuze ko nta nyandiko yemewe n’amategeko ikipe ye yigeze ihabwa. Yabajije niba hari ibimenyetso byerekana ko koko iyo kipe yamenyeshejwe mu buryo bukurikije amategeko.
KNC yavuze ko ibyo babona nk’akarengane bitazahagararira aho, kuko batangiye urugendo rwo kwitabaza amategeko.
Yagize ati, “Uburenganzira bwacu bushingiye ku mategeko, kandi iyo butarinzwe bushobora kwirengagizwa.”
Amategeko agenga shampiyona y’u Rwanda ateganya ko ikipe ititabiriye umukino mu gihe giteganyijwe ihita iterwa mpaga, mu gihe umusifuzi amaze kwemeza ko itabashije kugera ku kibuga mu minota 15 nyuma y’isaha yagenwe.
Ibi byatumye Rayon Sports ihita ihabwa amanota atatu n’ibitego 3-0, biyizamura ku mwanya wa kane n’amanota 42, mu gihe Gasogi United yagumye ku mwanya wa 12 n’amanota 26. Uretse mpaga, Gasogi United yanaciwe amande ya miliyoni 2 Frw, inahabwa gasopo ko byongera kuba yavanwa muri shampiyona.
Hari kandi amakuru avuga ko Gasogi United yari yasabye kwishyurwa amafaranga ajyanye n’ikinwa ry’uyu mukino mbere yo kwemera impinduka, ibintu bishobora kuba byarongereye umwuka mubi hagati y’impande zombi.
Nubwo ubuyobozi bwa Rwanda Premier League buhakana ko nta makimbirane ari mu bayigize, ibi bibazo byatumye benshi bibaza ku mikorere n’iyubahirizwa ry’amategeko muri shampiyona.
Kuri ubu, amaso ahanzwe ku cyemezo cya nyuma kizafatwa mu rwego rw’amategeko, aho Gasogi United ishaka kugaragaza ko yarenganyijwe, mu gihe ubuyobozi bwa shampiyona bwo bushimangira ko amategeko yubahirijwe.
Iyi dosiye ishobora kuzagira ingaruka zikomeye ku miyoborere ya ruhago y’u Rwanda.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

