Muri Tanzania, urwego rw’ubutabera rwafashe icyemezo gikomeye ku myitwarire y’abashinzwe umutekano nyuma y’uko umupolisi ahamwe n’icyaha cyo kugira uruhare mu rupfu rw’umuturage wari ukekwaho ubujura bwa telefone.
Uyu mupolisi witwa Rogers Mmari, wakoreraga mu gace ka Iringa, yakatiwe n’urukiko igifungo cy’imyaka ibiri nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukubita bikabije umusore bikamuviramo urupfu.
Ibyaha yahamijwe bifitanye isano n’ibyabaye mu Ukuboza 2024, aho Nashoni Kiyeyeu yatawe muri yombi akekwaho kwiba telefone. Amakuru agaragaza ko ku wa 14 Ukuboza 2024, Mmari yakiriye amakuru kuri sitasiyo ya polisi ya Ipogolo avuga ko Kiyeyeu yakoze ubwo bujura, ahita afatwa.
Nyuma yo kumufata, amakuru avuga ko uyu mupolisi yamukoreye ihohoterwa rikomeye, amukubita bikabije mu gihe cy’ibazwa. Ibyo byamuviriyemo gukomereka cyane, kugeza ubwo ataye ubwenge mbere yo kujyanwa ku bitaro bya Iringa Regional Hospital, aho yaje kwitaba Imana.
Mu iperereza ryakurikiyeho, byagaragaye ko nta nyandiko cyangwa raporo Mmari yigeze akora igaragaza ko uyu musore yari akurikiranyweho ubujura mbere yo kumufata no kumukubita. Ibi byafashwe nk’ikimenyetso gikomeye cy’uko yakoze ibinyuranyije n’amategeko agenga akazi k’abapolisi.
Ubwo yaburanaga, Rogers Mmari yemeye ko yakubise Kiyeyeu, ariko yiregura avuga ko yabitewe n’uburakari, ashinja uyu musore kuba yaranze gusubiza ibibazo yabazwaga. Icyakora, urukiko rwasanze ibyo bidashobora kuba impamvu yo kwambura ubuzima umuntu.
Urukiko rwanzuye ko icyaha yakoze ari icyo kwica atabigambiriye, rumukatira igifungo cy’imyaka ibiri, mu cyemezo cyafashwe nk’intambwe yo gukomeza gukumira ihohoterwa rikorwa n’abashinzwe umutekano.
Abasesenguzi mu by’amategeko bavuga ko uru rubanza rugaragaza ko n’abashinzwe kubahiriza amategeko bagomba kuyubahiriza, cyane cyane mu bijyanye no kurengera uburenganzira bwa muntu n’ubuzima bw’abaturage.
Iyi nkuru ije yiyongera ku zindi zikomeje kugaragaza impaka ku ikoreshwa ry’ingufu z’umurengera n’inzego z’umutekano mu bihugu bitandukanye bya Afurika, aho hakomeje gusabwa ko habaho ubunyamwuga, kubazwa inshingano no kubahiriza amategeko mu kazi ka buri munsi.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

