Mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ukomeje kuzamo ibibazo bikomeye, ubwumvikane buke mu Banyamulenge, cyane cyane abari mu mahanga, burushaho gufata indi ntera, aho bamwe bashinjwa kugirana imikoranire n’ubutegetsi bwa Kinshasa mu nyungu zishidikanywaho.
Amakuru atandukanye aturuka mu banyamakuru no mu Banyamulenge ubwabo agaragaza ko hari gahunda ivugwaho kuba yaratangiye kuva mu 2022, bivugwa ko yashyizweho n’ubuyobozi bwa RDC bufatanyije n’ubw’u Burundi, igamije gucamo ibice Abanyamulenge no kubacamo ibice mu bitekerezo no mu bikorwa.
Iyi gahunda ivugwaho kuba yaratangirijwe mu mahanga, cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bamwe mu Banyamulenge bayoboye imiryango itandukanye bagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru barimo Perezida Félix Tshisekedi n’u Burundi buyobowe na Perezida Evariste Ndayishimiye.
Bivugwa ko bamwe mu bayitabiriye bahawe inkunga y’amafaranga kugira ngo bashyigikire politiki za Kinshasa, harimo no kugaragaza u Rwanda nk’umuterankunga w’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu burasirazuba bwa Congo, ibyo u Rwanda rwakomeje guhakana.
Ibi byaje kongera kugaragara mu minsi ishize, aho abantu bamwe bagaragaye i Bujumbura no muri Uvira mu bikorwa byo gushinja u Rwanda uruhare mu bwicanyi bukorerwa Abanyamulenge, nubwo hari n’amashyirahamwe yahise abitera utwatsi, agaragaza ko ibyo bikorwa bidahagarariye inyungu rusange z’ubu bwoko.
Hagati aho, mu Banyamulenge baba muri Diaspora, cyane cyane mu Burayi na Amerika, havugwa umwuka mubi uterwa n’uko bamwe bashyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa, mu gihe abandi bakomeje gushyigikira ibikorwa byo kwirwanaho by’imitwe nka MRDP-Twirwaneho na AFC/M23.
Ababikurikiranira hafi bavuga ko ubuyobozi bwa RDC bwashyize imbaraga mu gushaka amakuru no guca intege abaterankunga b’iyi mitwe, cyane cyane abohereza inkunga mu misozi ya Minembwe.
Umwe mu Banyamulenge utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko ubu hari igitutu gikomeye gishyirwa ku Banyamulenge baba mu mahanga, aho basabwa guhitamo hagati yo gushyigikira leta ya Kinshasa cyangwa gufatwa nk’abayirwanya. Ibi ngo byatumye bamwe bahinduka ibikoresho bya politiki, bituma umuryango wabo ucikamo ibice.
Ni mu gihe kandi imibare igaragaza ubukana bw’ibibazo by’umutekano muri aka karere, aho kuva mu 2017, bivugwa ko abantu amagana bishwe, imidugudu irenga 450 igasenywa, ndetse n’inka zisaga ibihumbi 600 zikanyagwa cyangwa zikicwa, ibintu Abanyamulenge bavuga ko bigaragaza urugero rw’akaga bakomeje guhura nako.
Ku rundi ruhande, hari amatsinda amwe y’Abanyamulenge yakomeje kugaragaza imyumvire itandukanye n’iyi, aho mu cyumweru gishize itsinda ryitwa Banyamulenge Global Advocacy ryasuye Perezida w’u Burundi, rimushimira ku ruhare bavuga ko yagize mu kugarura amahoro no gufasha impunzi z’Abanyamulenge zahungiye muri icyo gihugu.
Icyakora, uru rugendo rwateje impaka zikomeye mu bandi Banyamulenge, cyane cyane abavuga ko ingabo z’u Burundi zoherejwe muri Congo zishinjwa uruhare mu bwicanyi no gufunga inzira zifasha abaturage kubona ibikoresho by’ibanze, cyane cyane mu duce twa Minembwe.
Uko kutumvikana gukomeje no mu rwego mpuzamahanga, aho bamwe mu Banyamulenge bibumbiye mu cyiswe ‘Akagara’ bashinja u Rwanda kuba rufite uruhare mu ntambara yo muri Congo, mu gihe abandi bo bakomeza kugaragaza ko ibyo birego ari ibinyoma bigamije guhisha ibibazo by’imbere mu gihugu cya Congo.
Muri rusange, uko bigaragara ubu, ikibazo cy’Abanyamulenge kiragenda kirushaho kuba urusobe rw’ibibazo birimo politiki, umutekano n’inyungu z’ibihugu byo mu karere, aho ubwumvikane buke hagati yabo ubwabo bushobora kurushaho gutuma igisubizo kirambye kirushaho kugorana kuboneka.
Abasesenguzi bavuga ko hakenewe ibiganiro byimbitse kandi bihuriweho n’impande zose kugira ngo Abanyamulenge bongere kubaka ubumwe, kuko gukomeza gucikamo ibice bishobora gukomeza gutuma ibibazo byabo bidashakirwa umuti urambye.
Mu rwego rwo gushimangira imbaraga ze muri politiki y’imbere mu gihugu no hanze yacyo, Perezida Félix Tshisekedi yakomeje gukoresha bamwe mu Banyamulenge bari mu buyobozi nk’ikimenyetso cy’uko nta bwoko buhejwe muri leta ayoboye. Ibi byagiye bigaragara cyane mu myanya ihabwa abantu bake bakomoka muri iri tsinda, nko mu nzego za leta n’igisirikare.
Mu bayobozi bakunze kuvugwaho kuba hafi ya Tshisekedi harimo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Alexis Gisaro Muvunyi, Depite Lévis Rukema ndetse na Lt Gen Pacifique Masunzu, uri mu bayobozi bakuru b’igisirikare cya FARDC. Aba bose bakunze gushyirwa imbere nk’abagaragaza ko Abanyamulenge bafite ijambo muri leta ya Kinshasa.
Lt Gen Pacifique Masunzu by’umwihariko ni umwe mu bafite ijambo rikomeye mu gisirikare cya Congo, aho yahawe inshingano zo kuyobora zone ya gatatu y’ingabo zirwanira mu bice bya Kivu zombi, Maniema na Tshopo. Uyu musirikare kandi azwiho kuba yaragize uruhare mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa AFC/M23.
Nubwo bimeze bityo ariko, bamwe mu Banyamulenge bavuga ko Masunzu atabonwa nk’uhagarariye inyungu z’ubwoko bwe, ahubwo ko ashinjwa gukorana bya hafi n’ubutegetsi bwa Kinshasa mu nyungu ze bwite. Bamwe mu batanga ubuhamya bavuga ko amaze igihe kirekire afatwa nk’igikoresho cya politiki kuva ku butegetsi bwa Joseph Kabila kugeza kuri Tshisekedi.
Hari n’abavuga ko Masunzu yagize uruhare mu kureshya abandi Banyamulenge bari muri politiki cyangwa mu gisirikare, abumvisha ko gukorana na leta ari bwo buryo bwonyine bwo kubaho neza no kugira umutekano. Ibi ngo byafashije Tshisekedi kubona abantu benshi bamushyigikira mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Muri uwo murongo, ubutegetsi bwa Kinshasa bwashyize imbaraga mu kwegera Abanyamulenge baba muri Diaspora, cyane cyane abari mu Burayi na Amerika. Bamwe muri bo bashinjwa guhabwa amafaranga kugira ngo bagire uruhare mu bukangurambaga bugamije guhindura imyumvire y’abandi Banyamulenge ku bibazo byo muri Congo.
Abari mu bihugu byo mu karere nka Uganda, u Burundi na Kenya, cyane cyane abari mu nkambi z’impunzi, nabo ngo bibasiwe n’iyi gahunda yo kubegereza ubutegetsi bwa Kinshasa. Ababikurikiranira hafi bavuga ko ubukene n’imibereho mibi biri muri izo nkambi byorohereje abashaka kubagura no kubahindura ibikoresho bya politiki.
Amakuru kandi agaragaza ko hari abantu ku giti cyabo bagiye bagira uruhare mu gukwirakwiza iyi gahunda, aho bamwe mu baba mu Burayi bashinjwa gukorana n’abayobozi ba Kinshasa ndetse n’indi mitwe ikorera mu karere. Ibi byatumye umwiryane urushaho kwiyongera mu Banyamulenge, cyane cyane hagati y’abashyigikiye leta n’abayirwanya.
Mu Bwongereza, ho byafashe indi ntera aho amadini n’amashyirahamwe y’Abanyamulenge byagiye bicikamo ibice, hakavuka n’andi mashyirahamwe mashya ashinjwa gukwirakwiza imyumvire itandukanye n’iyari isanzwe. Ibi byagize ingaruka zikomeye ku bumwe bw’Abanyamulenge baba muri icyo gihugu.
Ku rundi ruhande, ibikorwa bya gisirikare bikomeje gukaza umurego mu burasirazuba bwa Congo, aho bivugwa ko hari imikoranire hagati ya FARDC, Wazalendo n’indi mitwe irimo FDLR mu kurwanya AFC/M23-Twirwaneho. Ibi byose bikomeje kongera ubukana bw’intambara no gutuma ikibazo cy’Abanyamulenge kirushaho gukomera no kuba urusobe rugoye kubona igisubizo cyacyo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

