Huye: Imvura nyinshi yasenye ikiraro cya miliyoni 59 Frw, abaturage basigara mu gihombo

Mu gihe hirya no hino mu Rwanda hakomeje kugaragara ingaruka z’imvura nyinshi imaze iminsi igwa, mu Karere ka Huye ho byafashe indi ntera aho ikiraro cyo mu kirere cyari cyubatswe ku mugezi wa Mwogo cyasenyutse, kigateza ibihombo n’ihagarara ry’ingendo ku baturage.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 20 rishyira ku wa 21 Werurwe 2026, ubwo imvura nyinshi yaguye igatuma umugezi wa Mwogo wuzura ukarenga inkombe zawo, ugasenya iki kiraro cyari gihuza Akagari ka Gasumba mu Murenge wa Maraba n’Akagari ka Karambi mu Murenge wa Kigoma.

Iki kiraro cyari gifite uburebure bwa metero 50, cyubatswe mu mwaka wa 2019 gitwaye asaga miliyoni 59 z’amafaranga y’u Rwanda, kikaba cyari cyitezweho koroshya ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’utu duce twombi. By’umwihariko, cyafashaga abaturage kwambuka mu buryo bwizewe, kuko mbere yacyo hari hakunze kugaragara impanuka z’abageragezaga kwambuka umugezi wuzuye bakatwarwa n’amazi.

Abaturage baganiriye n’itangazamakuru bagaragaje ko igihombo cyatewe n’iyi mvura kirenze cyane gusenyuka kw’ikiraro gusa, kuko yanatwaye imyaka yari ihinze mu gishanga cya Mwogo. Nyiraminani Concessa, umwe mu bahinzi bahakorera, yavuze ko nta musaruro bategereje muri iki gihembwe.

Yagize ati: “Amazi yuzuye yadutwaye imyaka yose. Nta buryo dufite bwo kwambuka ngo tujye ku isoko rya Karambi, ubuzima bwahise buhagarara.”

Uretse igihombo cy’abahinzi, gusenyuka kw’iki kiraro byahise bihagarika ingendo zari zisanzwe zihuza abaturage b’imirenge ya Maraba na Kigoma, bikaba byateje igihombo no ku bucuruzi bwakorwaga hagati y’utu duce.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwihanganishije abaturage bagizweho ingaruka n’ibi biza, bunaboneraho gutanga ubundi buryo bw’agateganyo bwo kugera ku mihanda minini. Bwatangaje ko abaturage bashobora kunyura mu Murenge wa Maraba, bakoresheje inzira inyura mu Kagari ka Kanyinya, bagakomeza berekeza ku muhanda wa kaburimbo unyura ku biro by’umurenge.

Nubwo ubuyobozi butaratangaza ingano nyayo y’ibyangiritse, biragaragara ko ibiza byatewe n’imvura bikomeje kugira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage, cyane cyane abishingikiriza ku buhinzi n’ubucuruzi bwambukiranya uduce dutandukanye.

Imvura yasenye iki kiraro cy’i Huye cyatanzweho miliyoni 59 Frw 
Iki kiraro cyari cyarakuye mu bwigunge abatuye muri ibi bice 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui