RDC: Abaturage bagera kuri 50 biciwe mu bitero bikaze by’abitwaje intwaro

Mu gihe uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kwibasirwa n’umutekano muke, intara ya Ituri yongeye kugaragaramo ubwicanyi ndengakamere, aho abaturage barenga 50 bishwe mu cyumweru kimwe gusa, bikozwe n’umutwe witwaje intwaro wa ADF.

Aya mahano yabaye hagati ya tariki ya 9 na 15 Werurwe 2026, mu duce dutandukanye twa teritwari ya Mambasa.

Amakuru yatangajwe ku wa 20 Werurwe n’inzego za sosiyete sivili zikorera muri ako gace, agaragaza ko abantu 35 biciwe mu gace ka Muchacha, mu gihe abandi 15 baguye mu gace ka Babesua.

Uretse kwica abaturage, uyu mutwe wanatwitse inzu nyinshi ndetse usahura n’imitungo y’abaturage, usiga ubuzima bwabo bwashegeshwe bikomeye.

Ibi bitero byatumye abaturage benshi bahunga ingo zabo, berekeza mu santere za Mambasa na Niania, aho bavuga ko babayeho mu buzima bubi cyane. Ibikorwa by’ubukungu byari bibatunze, birimo ubuhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, byarahagaze, bituma ubukene n’inzara byiyongera muri ako gace.

Abagize sosiyete sivili basabye Leta ya RDC gufata iki kibazo nk’ikibazo gikomeye cy’umutekano w’igihugu, igashyira imbaraga mu kurwanya ADF nk’uko iri kubigenza ku yindi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Bavuze ko kudindira mu gukemura ikibazo cya Ituri bishobora kurushaho guhungabanya ubuyobozi bwa Leta muri aka karere.

Bashimangiye bati: “Leta ikwiye kwihutira gufata ingamba zifatika zo kurandura ikibazo cy’umutekano muke muri Ituri, igakora ibikorwa byagutse byo guhashya ADF no gutabara abaturage ba Mambasa bari mu kaga.”

Raporo zitandukanye, zirimo izitegurwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (OCHA), zigaragaza ko ADF iri ku isonga mu mitwe yitwaje intwaro yica abaturage benshi muri RDC.

Ibi bishimangira uburemere bw’iki kibazo, mu gihe abaturage bakomeje kuba ibitambo by’intambara zidacogora muri aka karere.

Ibi bitero bishya byongeye kwerekana ko, n’ubwo hari imbaraga zishyirwa mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, urugendo rukiri rurerure, cyane cyane mu turere nka Ituri dukomeje gusigara inyuma mu ngamba z’umutekano.

Abaturage bo muri utu duce bakomeje gutakambira ubuyobozi bw’igihugu n’umuryango mpuzamahanga, basaba uburinzi n’ubutabazi bwihuse mbere y’uko ibintu birushaho kuzamba.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui