Mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), amakuru mashya aravuga ko imirwano iri hagati y’ingabo za Leta n’imitwe itandukanye irimo AFC/M23-Twirwaneho ikomeje gufata indi ntera, aho buri ruhande rukomeje gutangaza ibyo rwagezeho ku rugamba.
Amakuru yatangajwe ku wa 19 Werurwe n’abakurikirana iby’iyi mirwano, avuga ko ingabo z’u Burundi zari zivuye mu gace ka Kiliba zaguwe mu gico cy’ingabo za AFC/M23-Twirwaneho.
Izo ngabo bivugwa ko zari mu modoka ebyiri zose zafashwe n’uwo mutwe, ndetse intwaro zari zitwaye zikaba zaratwawe. Amakuru akomeza avuga ko izo modoka n’intwaro ubu biri gukoreshwa n’uyu mutwe mu bikorwa byawo bya gisirikare n’ibijyanye no gutwara ibikoresho.
Ni mu gihe mu bice bya Mikenke na Bidegu, Twirwaneho itangaza ko yafashe imfungwa nyinshi z’ingabo za FARDC ndetse n’abarwanyi ba Wazalendo Mai-Mai, ibintu bigaragaza ko imirwano iri gukaza umurego muri ibyo bice byo mu misozi ya Kivu y’Amajyepfo.
Ku rundi ruhande ariko, igisirikare cya Leta ya Congo (FARDC) cyasohoye itangazo kivuga ko cyafashe abarwanyi ba Twirwaneho bagera kuri 20 hamwe n’intwaro zabo mu gace ka Mikenke, bikaba byerekana ko impande zombi zikomeje guhangana bikomeye ndetse buri ruhande rukagerageza kwerekana ko rufite imbaraga ku rugamba.
Ikindi cyagaragaye cyatunguye benshi ni ikoreshwa rya drones muri iyi mirwano. Amakuru ava mu kibaya cya Ruzizi avuga ko abasirikare bakuru ba FARDC bagabweho igitero cya drone cyaguyemo bamwe, igikorwa cyongeye kwerekana uburyo ikoranabuhanga rigezweho rikomeje kwinjira mu ntambara zo muri aka karere.
Si ibyo gusa kuko mu gace ka Lubero naho havuzwe ibindi bikorwa by’umutekano mucye, aho umwami waho bivugwa ko yatewe n’umutwe wa FDLR, ibintu bikomeje kongera impungenge ku baturage basanzwe bamaze igihe bahura n’ibibazo by’umutekano mucye.
Mu gihe muri RDC ibintu bikomeje kuzamba, no ku mugabane wa Afurika mu gihugu cya Sudan naho si amahoro. Imirwano hagati y’ingabo za Leta n’umutwe witwaje intwaro wa RSF yongeye gufata intera ikomeye.
Ku wa 18 Werurwe, umuryango utabara imbabare, Médecins Sans Frontières (MSF), watangaje ko wakiriye inkomere zisaga 123 zaturutse muri iyo mirwano, aho abarenga 17 bahasize ubuzima. Abenshi muri abo bakomerekeye mu bitero byagabwe n’abo barwanyi ba RSF mbere y’uko ingabo za Leta zibasubiza inyuma.
Iyi mirwano hagati y’ingabo za Sudan n’umutwe wa RSF yatangiye muri Mata 2023, aho kugeza ubu imibare itangwa n’umuryango w’abibumbye igaragaza ko imaze guhitana abarenga ibihumbi 40, mu gihe abarenga miliyoni benshi bamaze guhunga ingo zabo.
Imiryango mpuzamahanga itandukanye ikomeje gusaba impande zombi guhagarika imirwano no kujya mu biganiro by’amahoro, ariko kugeza ubu Leta ya Sudan ntiragaragaza ubushake bwo kwemera ibiganiro, ibintu bikomeje gushyira ubuzima bw’abasivili mu kaga.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

