Asize asohoye indirimbo zisaga 100: Umuhanzi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda yitabye Imana

U Rwanda ruri mu gahinda nyuma y’itabaruka ry’umuhanzi w’inararibonye Ngombwa Timothée, witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 19 rishyira uwa 20 Werurwe 2026, asize amateka akomeye mu muziki gakondo n’indirimbo zagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’abo bakoranye bya hafi, barimo Kayayi Jean Blaise, uzwi nka Jimmy Pro, watunganyaga indirimbo ze. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko yakiriye aya makuru abinyujije ku muryango wa nyakwigendera, by’umwihariko umuvandimwe we Taratibu Theodore.

Ati: “Yego ni byo, umusaza Ngombwa wari uzwi cyane mu itorero Indahemuka, yitabye Imana mu ijoro ryakeye.”

Ngombwa Timothée yari umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu muziki gakondo, cyane cyane mu ndirimbo zifashishijwe mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Indirimbo ze nka “Inkotanyi Ziganje Amarembo,” “Dore Turatashye,” na “Ziravumera” zabaye ibimenyetso by’icyizere n’imbaraga ku barwanaga n’abanyarwanda muri rusange.

Uyu muhanzi w’imyaka 80 y’amavuko, yari amaze gukora indirimbo zirenga 100, zagiye zifasha kubungabunga umuco nyarwanda no gutanga ubutumwa bw’ubutwari, kwihangana no gukunda igihugu.

Ngombwa ntiyagarukiye ku bihangano bye gusa, ahubwo yanagize uruhare mu gufasha no kuzamura abandi bahanzi b’iki gihe. Mu bo yakoranye na bo harimo Cyusa cy’Ingenzi ndetse na Teta Diana, aho yanagaragaye mu mashusho y’indirimbo “Agashinge” ya Teta Diana.

Ibi byerekana uburyo yari umuhuza w’ibisekuru, uhuza umuziki wa kera n’uw’iki gihe.

Ngombwa yavukiye mu gace ka Ndorwa mu cyahoze ari muri Byumba, aho se yakoreraga ku ngoma y’Umwami Rudahigwa. Mu 1960, we n’umuryango we bahungiye mu mahanga, banyura muri Uganda, Tanzania ndetse n’u Burundi, mbere yo kugaruka mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uru rugendo rw’ubuhunzi rwagize uruhare rukomeye mu bihangano bye, byagarukagaho kenshi ku buzima bw’impunzi, urugamba rwo kubohoka no gukunda igihugu.

Nubwo icyateye urupfu rwe kitaratangazwa ku mugaragaro, abo bakoranye bya hafi bavuga ko yari amaze igihe arwaye.

Yatangiye umuziki akiri umunyeshuri mu mashuri abanza mu Karere ka Gicumbi, ndetse mu 1958 ahimba indirimbo y’ikipe y’umupira w’amaguru yitwaga By-Ville, ibintu byagaragazaga impano ye hakiri kare.

Urupfu rwa Ngombwa Timothée rusize icyuho kinini mu muziki nyarwanda, cyane cyane mu njyana gakondo. Asize umurage w’indirimbo zizakomeza kwigisha, gutera imbaraga no kubungabunga amateka y’u Rwanda.

Mu gihe u Rwanda rukomeje kumwibuka, ibikorwa bye bizahora ari isomo rikomeye ku bahanzi bato n’abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko mu kubungabunga umuco no gukunda igihugu.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Icyusa cy’Ingenzi na Ngombwa Timothée bakoze indirimbo ku rukumbuzi rwo mu 1972 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui