Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kuba mu bibazo bikomeye by’umutekano n’imiyoborere, amakuru mashya aravuga ko mu gice cyahoze ari intara ya Katanga havutse undi mutwe witwaje intwaro ushobora kongera umwuka mubi mu gihugu.
Uyu mutwe wiswe Mouvement Debout Katanga pour la Libération du Congo (MDKC) watangaje ku mugaragaro ko watangiye urugamba rwo kurwanya ubutegetsi buriho.
Mu butumwa bw’amashusho bwasohowe n’uyu mutwe, abayobozi bawo batangaje ko intego yabo ari ugukuraho ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, bavuga ko bwazanye ibibazo byinshi kuva yajya ku butegetsi mu 2019.
Bavuga ko igihugu cyahuye n’ifungwa ry’abanyapolitiki, igitutu ku basirikare, ndetse n’abaturage benshi bahunga igihugu kubera impamvu za politiki.
Umuvugizi w’uyu mutwe, Colonel Ngoy Kumwimba Tigre, yavuze ko MDKC yamaze gutangiza ibikorwa bya gisirikare mu bice bya Lusinga na Nkonga muri Teritwari ya Mitwaba, aho bavuga ko bamaze kwigarurira uduce tumwe na tumwe.
Amakuru aturuka muri ako karere agaragaza ko uyu mutwe washinzwe ku wa 21 Gashyantare 2026, ukaba uvugwaho gukorera mu bice byegereye Pariki y’Igihugu ya Upemba, cyane cyane ahitwa Lusinga, aho bavuga ko ari ho bafite ibirindiro byabo bikomeye.
MDKC ishinja ubutegetsi bwa Tshisekedi kuba bwarafunze inzira zose z’ibiganiro bya politiki, bugashyira imbere igitekerezo kimwe gusa, harimo n’icyo guhindura Itegeko Nshinga bavuga ko kigamije gukomeza kuguma ku butegetsi. Ibi babifata nk’ikimenyetso cy’ubutegetsi bw’igitugu budashaka kumva ibitekerezo by’abandi.
Uyu mutwe uvuga ko abanye-Congo benshi, cyane cyane abavuga Igiswahili bakomoka mu bice bya Katanga, bibasiwe n’ubutegetsi cyangwa ababwunganira. Bavuga ko bamwe biciwe, abandi bagafungwa, mu gihe abandi bahungiye mu bihugu bituranye.
MDKC yanashinje ubutegetsi kuba bukomeje gusahura umutungo kamere wa Katanga, cyane cyane amabuye y’agaciro, bavuga ko uri kwiharirwa n’abantu bake bari hafi y’ubutegetsi, barimo abo mu muryango wa Perezida Tshisekedi n’abo mu ishyaka rye rya UDPS.
Mu itangazo ryayo, MDKC yagize iti: “Twafashe icyemezo cyo guhagarika ubutegetsi bwa Félix Tshilombo dukoresheje inzira zose zishoboka kugira ngo dutabare Katanga na Congo muri rusange.”
Uyu mutwe wasabye abasirikare bo mu ngabo za Leta, zirimo Forces Armées de la République Démocratique du Congo (FARDC), cyane cyane abavuga ko batotejwe cyangwa bakandamijwe, kuwiyungaho kugira ngo bafatanye kurwanya ubutegetsi buriho. Wasabye kandi abaturage bose kwifatanya na wo mu rugamba rwo “kubohora igihugu.”
MDKC ivuga ko urugamba rwayo rutari urwa Katanga gusa, ahubwo ko rufite intego yo gukuraho ubutegetsi bavuga ko bwateje ibibazo mu gihugu hose, inagaragaza ko ishyigikiye ibikorwa by’indi mitwe yitwaje intwaro iri mu bindi bice bya RDC.
Ku rundi ruhande, Leta ya RDC yatangaje ko uyu mutwe ushobora kuba ufitanye isano n’ihuriro rya AFC/M23, risanzwe rigenzura ibice byinshi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, ndetse na bamwe mu barwanyi ba Mai-Mai Bakata Katanga, umutwe umaze igihe uharanira ubwigenge bwa Katanga.
Nubwo ibyo byatangajwe na Leta, ubuyobozi bwa MDKC ntiburagira icyo bubivugaho ku mugaragaro.
Ibi bibaye mu gihe RDC ikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano mucye mu ntara zitandukanye zirimo Ituri, Mai-Ndombe, Tshopo, Haut-Uele, Bas-Uele, ndetse na Kivu zombi, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje kwiyongera.
Abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano bavuga ko kuvuka kwa MDKC bishobora kongera gukomera ibibazo by’umutekano muri Congo, cyane cyane mu bice bikungahaye ku mutungo kamere nka Katanga, aho hasanzwe hari amateka y’imvururu n’imyivumbagatanyo ishingiye ku bukungu na politiki.
Gusa, kugeza ubu ntiharamenyekana neza imbaraga nyazo z’uyu mutwe mushya, n’ubushobozi ushobora kugira mu guhindura isura y’umutekano mu gihugu kimaze imyaka myinshi kirangwa n’intambara zidashira.
Icyakora, ubutumwa bwa MDKC bwo gusaba abasirikare n’abaturage kwivumbura bushobora kuba intandaro y’indi mvururu, mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa butaragaragaza ingamba nshya zo guhangana n’iki kibazo gishya cyavutse muri Katanga.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

