Umunyarwenya Babu Joe yahishuye uko yapfuye abona Jay Polly na Yvan Bravan mbere yo kuzuka

Mu gihe imyidagaduro mu Rwanda ikomeje kwaguka, hari inkuru zimwe ziza zigahindura imitekerereze y’abantu benshi, ntizibe gusa izo gusetsa cyangwa gushimisha, ahubwo zikaba amasomo y’ubuzima.

Ni muri urwo rwego umunyarwenya Babu Joe yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza ubuhamya bushya bw’uko yahuye n’abahanzi batabarutse, mu gihe yari ari hagati y’urupfu n’ubuzima.

Nk’uko Babu Joe yabigarutseho mu buhamya bwe, byose byatangiye ku wa 2 Gashyantare 2026, umunsi wari usanzwe ufite gahunda nyinshi zirimo kuyobora igitaramo cy’umuhanzi Kenny K-Shot.

Yatangiye kumva umunaniro udasanzwe, afata umwanzuro wo kubanza kuruhuka gato. Icyakora, uwo mwanya wo “kwirambika” ni wo wabaye intangiriro y’urugendo rukomeye rw’ubuzima bwe, rwamugejeje ku rwego rwo kubura ubwenge no kujya mu ndembe.

Abari bamutegereje mu gitaramo, bamaze kubura amakuru ye, bahamagaye umunyarwenya babanaga Prince, ari na we wamusanze mu cyumba yahwereye. Yahise atabaza mugenzi we Rusine, bafata icyemezo cyo kumujyana kwa muganga mu buryo bwihuse.

Bamugejeje ku ivuriro ry’i Remera, aho byabanje gukekwa ko yamaze gupfa. Icyakora, abaganga baje gusanga akiri muzima, batangira kumutabara mu buryo bwihuse.

Mu gihe bamujyanaga ku bitaro bikuru, ubuzima bwe bwakomeje kujya mu kaga gakomeye. Umutima we wahagaze inshuro nyinshi, abaganga bawushitura ukongera gutera.

Ageze ku bitaro bya gisirikare i Kanombe, yashyizwe ku byuma bimufasha guhumeka, ajyamuri koma yamaze iminsi itatu, ari na ko abaganga bakomeje kumwitaho byimbitse.

Ku munsi wa kane, Babu Joe yafunguye amaso, asanga umuryango we wose wamuteraniyeho, uri kumusengera. Ni umwanya w’amateka kuri we, kuko ababyeyi be bari bamaze guhamagarwa ngo baze bamusezereho bwa nyuma.

Ariko ikirenze ibyo, ni ubuhamya bwe ku byo yabonye igihe yari muri koma.

Yagize ati: “Numvaga ndi ahantu hijimye cyane, ariko hari umutuzo ntigeze numva mu buzima bwanjye. Nyuma yaho naje kwisanga ahandi hameze neza cyane, ari ho naboneye bamwe mu bahanzi twatakaje.”

Aha ni ho yavuze ko yahuye na nyakwigendera Yvan Buravan ndetse na Jay Polly, ibintu byatunguranye cyane ku bamwumvise.

Nyuma yo kuva muri ibi bihe bikomeye, Babu Joe yemeza ko ubuzima bwe bwahindutse burundu.

Yavuye ku ntego yo gukora gusa ngo yitunge cyangwa ashimishe abantu, ajya ku ntego yo gukora ibintu bifite igisobanuro kirambye.

Ati: “Ubu si ugukora gusa. Ndashaka gusiga ibintu byazibukwa, ibintu bizagira icyo bisigira abandi n’iyo ntaba nkiriho.”

Ni imyumvire nshya igaragaza impinduka zikomeye mu mitekerereze ye, aho ubuzima yabonye nk’uwongeye kubuhabwa ku nshuro ya kabiri, abufata nk’impano ikwiye gukoreshwa neza.

Ubuhamya bwa Babu Joe bukomeje gukwirakwira no kugibwaho impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe babufata nk’ubutumwa bw’ukwizera n’igitangaza, abandi bakabubona nk’isomo rikomeye ku buzima n’urupfu.

Icyakora, icyo benshi bahurizaho ni uko ari inkuru ikomeye ishobora guhindura imitekerereze y’abantu, igatuma basubiza amaso inyuma bakibaza ku buzima bwabo n’icyo bashaka gusigira isi.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui