Umukinnyi wa filime nyarwanda Mutoni Assia yongeye kugarukwaho mu itangazamakuru nyuma yo gusangiza abakunzi be inkuru yihariye ku buzima bwe, by’umwihariko ku rugendo rutoroshye yanyuzemo ubwo yabyariraga muri Amerika, aho yahuye n’ibibazo byamugejeje no ku gahinda gakabije kazwi nka Depression.
Mu kiganiro cyagarutse ku buzima bwe bwite n’ububyeyi, Assia yasobanuye ko kubyara umwana we wa mbere byamubereye intangiriro y’ibihe bikomeye atari yarigeze atekereza.
Yavuze ko nubwo yari yishimiye kuba umubyeyi, yahise ahura n’ibibazo by’umubiri n’amarangamutima byamurenze.
Yavuze ko, mu minsi ya mbere nyuma yo kubyara, yabuze amashereka, ibere rye rirabyimba cyane, bimuviramo ububare bukabije ndetse bituma agira ihungabana rikomeye. Ibi byatumye no konsa umwana we bimugora cyane, ku buryo yageze aho abyanga kubera ububabare bwinshi.
Icyakomeje kumuremerera kurushaho ni uko muri Amerika atari afite umuryango cyangwa inshuti za hafi zamufasha, nk’uko byari kumugendekera iyo aza kuba ari mu Rwanda.
Ubusanzwe mu muco nyarwanda, umugore wabyaye afashwa n’ababyeyi, inshuti n’abavandimwe mu kwita ku mwana no kwiyitaho, ariko kuri we byari bitandukanye.
Assia yavuze ko byamusabye kwiga ibintu byinshi wenyine, harimo uko yonsa, uko yita ku mwana, kumwambika, kumutekera no kumurera mu buryo bwuzuye, mu gihe umugabo we we yabaga ari ku kazi umunsi wose. Ibi byatumye arushaho kwigunga, akumva nta muntu afite bahura mu bibazo bye bya buri munsi.
Ibi bihe byatumye agera ku rwego rwo kugira Depression, aho yamaze igihe kinini yumva ababaye, ananiwe mu mutwe ndetse atakigira ibyishimo nk’uko byari bisanzwe. Nubwo byari bigoye, yavuze ko yagiye agenda yiyubaka buhoro buhoro, akomeza guhangana n’ubuzima bushya yari arimo.
Nyuma y’imyaka isaga ine aba muri Amerika, Mutoni Assia yaje gufata icyemezo cyo kugaruka mu Rwanda, aho yagaragaje ko yasanze hari ituze n’inkunga y’abantu ba hafi yari yarabuze igihe kinini.
Yavuze ko nubwo urugendo rwe rwari rukomeye kandi rurimo amasomo menshi, rwamwigishije gukomera, kwigira no kumenya inshingano nyazo zo kuba umubyeyi. Yashimangiye ko ibihe byamugoye byamubereye isomo rikomeye mu buzima, rikamufasha kuba umuntu wiyumvamo imbaraga no guhangana n’ibibazo.
Inkuru ya Mutoni Assia yongeye kugaragaza uko ubuzima bwo kubyarira mu mahanga bushobora kuba bugoye, cyane cyane ku bagore badafite abo begereye babafasha.
Inagaragaza kandi akamaro ko kwita ku buzima bwo mu mutwe, kuko ibibazo nk’ibi bishobora kugera kuri buri wese, nubwo yaba ari umuntu uzwi cyangwa ubayeho neza mu buzima busanzwe.
Iyi nkuru ni isomo rikomeye ku babyeyi n’abateganya kubyara, by’umwihariko abari mu mahanga, ko kwitegura no gushaka ubufasha ari ingenzi kugira ngo birinde ibibazo by’amarangamutima bishobora gukurikiraho.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

