Uganda: Bobi Wine yongeye kugaragara bwa mbere ku mugaragaro nyuma y’igihe ari mu bwihisho

Umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane nka Bobi Wine, yongeye kugaragara ku mugaragaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’igihe gito avuye mu gihugu cye mu buryo bw’ibanga rikomeye, ibintu byakuruye impaka n’inyungu nyinshi mu bakurikiranira hafi politiki y’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Werurwe 2026, Bobi Wine yatangaje ko yavuye muri Uganda, aho yari amaze igihe kinini yihishe nyuma y’amatora ya perezida yabaye muri Mutarama 2026.

Aya matora yaranzwe n’impaka n’ukutumvikana hagati y’ubutegetsi n’abatavuga rumwe nabwo, aho Bobi Wine asanzwe ayoboye ishyaka rya National Unity Platform (NUP), rikomeje kugaragaza ko ridashyigikiye uburyo igihugu kiyobowe.

Amakuru yizewe agaragaza ko mbere yo kuva muri Uganda, urugo rwa Bobi Wine rwari rwagoswe n’inzego z’umutekano, ibintu byatumye atabasha gukora ibikorwa bye bya politiki mu bwisanzure.

Icyakora, aho yari aherereye byagizwe ibanga rikomeye kugeza ku wa Gatatu tariki ya 18 Werurwe, ubwo yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga ifoto imugaragaza ari imbere y’inyubako ya United States Capitol i Washington DC.

Iyo foto yamugaragazaga yambaye ikositimu, afite mudasobwa igendanwa, ibintu byasobanuraga ko atari mu rugendo rusanzwe, ahubwo ko yatangiye ibikorwa bijyanye n’inama n’imishyikirano ku rwego mpuzamahanga.

Mu butumwa yaherekejeho, Bobi Wine yavuze ko urugendo rwe rugamije kugirana ibiganiro n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga ndetse n’abafite ijambo mu miyoborere y’isi, asobanura ko Uganda ishingiye cyane ku bufatanye mpuzamahanga.

Yagize ati: “Nagiye kugirana ibiganiro n’umuryango mpuzamahanga n’abafatanyabikorwa batandukanye ba Uganda, kuko ejo hazaza h’igihugu cyacu hakeneye ubufasha n’igitutu gikwiye ku bayobozi bacyo.”

Ibi bije mu gihe hari amakuru yavugaga ko umutekano wa Bobi Wine wari mu kaga gakomeye. Mu gihe yari akiri muri Uganda, bivugwa ko hari abantu bakomeye mu butegetsi bamwifurizaga inabi, barimo na Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, wigeze gutangaza ku mugaragaro amagambo yavugaga ko yifuza ko Bobi Wine apfa.

Nubwo kugeza ubu bitaramenyekana neza uburyo Bobi Wine yabashije kuva muri Uganda adafashwe n’inzego z’umutekano zari zimucunze, bamwe mu bamwegereye bavuga ko byakozwe mu buryo bwateguwe neza kandi burimo ibanga rikomeye, bishobora kuba byaragizwemo uruhare n’abamushyigikiye haba imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Kugeza ubu, nta makuru arambuye aratangazwa ku bantu ateganya guhura na bo muri Amerika cyangwa igihe azahamara, ariko ishyaka rye rya NUP ryamaze kwemeza ko azagirana ibiganiro n’abanyapolitiki batandukanye mu mahanga, mu rwego rwo gushaka uko hashyirwa igitutu ku butegetsi bwa Uganda kugira ngo hubahirizwe demokarasi n’uburenganzira bwa muntu.

Abasesenguzi ba politiki bagaragaza ko uku kugaragara kwa Bobi Wine i Washington bishobora guhindura byinshi ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu mubano wa Uganda n’ibihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Hari ababona ko bishobora gutuma ikibazo cya politiki ya Uganda cyongera kuganirwaho ku rwego rw’isi, mu gihe abandi bo babifata nk’intambwe ikomeye ku batavuga rumwe n’ubutegetsi bashaka impinduka.

Nubwo ari mu mahanga, bamwe mu bamushyigikiye bakomeza kuvuga ko azagaruka mu gihugu cye mu gihe cya vuba, akomeza urugamba rwe rwa politiki. Icyakora, uko ibintu bihagaze ubu, urugendo rwe rushobora kuba rufite ingaruka zikomeye ku hazaza ha politiki ya Uganda, ndetse no ku mubano w’iki gihugu n’amahanga.

Ibi byose bibaye mu gihe Uganda ikomeje kureberwa hafi n’amahanga ku bijyanye n’imiyoborere, demokarasi n’uburenganzira bwa muntu, aho ibikorwa bya Bobi Wine bishobora gukomeza kuba kimwe mu bipimo byerekana uko ibintu bihagaze muri iki gihugu.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui