Umuhanzi Davis D yatangaje ko yiteguye kwigaragaza ku rwego rwo hejuru nyuma yo guhabwa amahirwe yo kwitabira ku nshuro ya mbere ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’, ibintu bitari byaramubayeho kuva iyi festival yatangira gutegurwa.
Yabitangaje nyuma yo gushyirwa ku rutonde rw’abahanzi bazasusurutsa abakunzi b’umuziki muri ibi bitaramo bizenguruka igihugu hose, aho yavuze ko yishimiye cyane ayo mahirwe abonye.
Davis D yavuze ko azakora ibitaramo bidasanzwe kandi birimo ibyishimo byinshi, agahumuriza abakunzi be ko batazicuza kumureba kuri stage.
Yagize ati “Najyaga ndeba ibyo bakora ndabizi, nibaza ko abakunzi b’umuziki bari barimwe ibyishimo. Igihe kirageze. Ndaje mbapfubure kuko ibyishimo byabo byapfubijwe imyaka myinshi.”
Yakomeje asobanura ko nubwo atigeze abona amahirwe yo kwitabira iyi festival mu myaka yashize, yumvaga buri gihe afite ubushobozi bwo kuyijyamo ndetse yiteguye kuyitwara neza igihe cyose yabihabwa.
Ati “Ntakubeshye hari n’igihe twabaga twaganiriye wenda ntibikunde ko nitabira gusa buri mwaka uko habaga ibi bitaramo nabaga mbizi ko nkenewemo. Ndabizi neza ababitegura bagiye kubona ko nakabaye naragiyemo na mbere kuko bazaba babibwirwa n’abakunzi b’umuziki.”
Uyu muhanzi aje yiyongera ku bandi bari bamaze gutangazwa mbere barimo Kevin Kade, Bushali, Marina na Kenny Sol, bikaba bisigaye abahanzi babiri gusa bataramenyekana bazitabira iyi festival.
Biteganyijwe ko ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ izatangira ku wa 20 Kamena 2026, isozerwe ku wa 1 Kanama 2026, ibitaramo bikazabera mu mijyi itandukanye irimo Huye, Ngoma, Nyagatare, Karongi, Muhanga, Musanze na Rubavu.

