Mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kinshasa, hongeye kuvugwa inkuru ikomeje guteza impagarara mu baturage nyuma y’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ihohoterwa rikorerwa umwe mu baturage n’abapolisi.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 17 Werurwe 2026, ahagana saa tatu z’ijoro (21h00), aho umumotari wari uri gushaka imibereho y’umuryango we yahagaritswe n’abapolisi, agatotezwa mbere yo kunyagwa amafaranga yari afite.
Nk’uko ayo mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza, uwo mumotari yafashwe mu buryo bwateje impaka nyinshi. Abaturage benshi bavuga ko uburyo yafashwemo n’uburyo amafaranga ye yagabanyijwe hagati y’abamufashe, byabereye imbere ye, byerekana ikibazo gikomeye mu myitwarire y’abashinzwe kurinda umutekano.
Ibi byahise bikurura uburakari bw’abaturage, bamwe bavuga ko bigaragaza uko ruswa n’ihohoterwa byashinze imizi mu nzego zimwe z’umutekano.
Abaturage benshi bongeye kwibaza ku ruhare rw’abapolisi n’uburyo umutekano ucungwa mu murwa mukuru w’iki gihugu kinini cyo muri Afurika yo hagati. Abaturage bagaragaje impungenge bavuga ko niba abapolisi ari bo bagomba kubarinda ariko bakaba ari bo babateza umutekano mucye, ikibazo cy’umutekano kiba gikomeye kurushaho.
Mu biganiro byakomeje gukorwa ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru ryo muri Congo, benshi bagaragaje ko ibikorwa nk’ibi bishobora kurushaho guca intege icyizere abaturage bafitiye inzego z’umutekano. Bamwe bavuga ko ibi atari ubwa mbere bibaye, ahubwo ko ari kimwe mu bimenyetso by’ikibazo kimaze igihe kirekire muri RDC.
Mu myaka myinshi ishize, raporo zitandukanye zagiye zigaragaza ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa abaturage, ruswa, n’imikorere idahwitse mu nzego zimwe zishinzwe umutekano. Ibi byagiye bigira ingaruka zikomeye ku mubano hagati y’abaturage n’abayobozi babo, cyane cyane mu mijyi minini nka Kinshasa.
Abasesenguzi bavuga ko imwe mu mpamvu zituma ibi bibazo bikomeza kugaragara harimo ubukene bukabije, imishahara mito ihabwa bamwe mu bapolisi, ndetse n’igenzura ridahagije ku mikorere yabo. Ibi bituma hari abarenga ku nshingano zabo bagakoresha ububasha bahawe mu nyungu zabo bwite aho kurinda abaturage.
Ibi bibaye mu gihe igihugu gisanzwe gihanganye n’ibibazo bikomeye by’umutekano, cyane cyane mu burasirazuba bwa Congo. Imitwe yitwaje intwaro itandukanye ikomeje guteza umutekano muke, harimo umutwe wa ADF, ukunze kuvugwaho ibitero byibasira abaturage, ndetse n’indi mitwe yitwara gisirikare irimo n’iyitwa Wazalendo na FDLR.
Ibikorwa by’iyo mitwe byagiye bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage, harimo impfu, kwimurwa kw’abaturage, ndetse n’ihungabana rikomeye ku mibereho yabo. Ibi bituma ikibazo cy’umutekano kiba gikomeye kurushaho, cyane cyane iyo hari n’amakuru agaragaza ko mu bindi bice by’igihugu abaturage nabo bashobora guhura n’ihohoterwa rituruka ku bashinzwe kubarinda.
Hari kandi amakuru akomeje kuvugwa n’abaturage bamwe bavuga ko mu bice bimwe bigenzurwa n’umutwe wa M23, ibikorwa by’ihohoterwa ku baturage byagabanutse cyangwa bigahagarara ugereranyije n’ahandi.
Nyuma y’iki gikorwa cyateje impagarara, abaturage benshi bo muri Kinshasa n’ahandi batangiye gusaba ko habaho impinduka zifatika mu mikorere y’inzego z’umutekano.
Mu byo basaba harimo: Kubahirizwa kw’uburenganzira bw’ibanze bw’abaturage, Kurenganurwa kw’abahuye n’ihohoterwa, Gufata no guhana abagaragaye mu bikorwa byo kunyereza no gukoresha nabi ububasha no Kuvugurura inzego z’umutekano kugira ngo zikore mu mucyo no mu nyungu z’igihugu
Bamwe mu baturage bavuga ko igihugu kidashobora kubaka amahoro arambye mu gihe abaturage bakomeza gutinya abashinzwe kubarinda. Bavuga ko umutekano nyawo utagarukira gusa ku kurwanya imitwe yitwaje intwaro, ahubwo ugomba no kugaragara mu kubaha uburenganzira bw’abaturage no kubaha icyubahiro.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

